SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben yiseguye kuri Bull Dogg bakoranye indirimbo Rotate ntisohoke
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben yiseguye kuri Bull Dogg bakoranye indirimbo Rotate ntisohoke
Imyidagaduro

The Ben yiseguye kuri Bull Dogg bakoranye indirimbo Rotate ntisohoke

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/15 at 12:09 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

The Ben yasabye imbabazi Bull Dogg bakoranye indirimbo yitwa ‘Rotate’ ariko ntisohoke bitewe n’indi yitwa ‘Why’ yakoranye na Diamond Platinumz wo muri Tanzania.

 

Indirimbo ‘Rotate’ yaganaga ku musozo kuko n’amashusho yayo yari yaramaze gufatwa. Gusa ubwo igihe cyo kuyishyira hanze cyari kigeze, The Ben yasabye Bull Dogg kuba ayiretse kugira ngo asohore ‘Why’.

Nyuma Bull Dogg yongeye kwibutsa The Ben noneho ko indirimbo yajya hanze, The Ben amusubiza ko itakijyanye n’igihe ahubwo azamusubiza amafaranga yayishoyemo angana na miliyoni 2 Frw cyangwa se bakazakora indi ijyanye n’igihe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yatangaje ko we na Bull Dogg bazakora indi ndirimbo kandi ko yasabye mugenzi we imbabazi ku bw’iki cyemezo yafashe.

Yagize ati “Bull Dogg naramwandikiye, musaba imbabazi. Muri iki gihe ntabwo ari ugusohora indirimbo uko wishakiye, habanza kubaho kuganira kuri sosiyete izacuruza iyo ndirimbo yaba iyanjye cyangwa se iya Bull Dogg. Ndi umufana wa Bull Dogg, turi umuryango. Ndabizeza ko tuzakora indirimbo mu gihe gikwiriye, igasohoka kandi izagera ku Banyarwanda.”

The Ben si ubwa mbere azaba akoranye indirimbo na Bull Dogg kuko ubwo bose bari bacyishakisha, bakoranye iyitwa ‘Imfubyi’ yabiciye bigacika.

Mu mpera mpera za 2022, Bull Dogg yabwiye itangazamakuru ko The Ben yamunanije kandi yamuhemukiye kubera iyi ndirimbo.

Ati “Reka mbabwize ukuri. Uriya mutipe yarananiye, yarananije, naramwihoreye kandi sinzongera kubivugaho. Indirimbo ifite amashusho yararangiye na hano ndayifite kuri telefoni.”

You Might Also Like

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Nsanzabera Jean Paul May 15, 2024 May 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Harimo ukwezi kumwe ko kugira ngo babanze babitekerezeho : Perezida wa Rayon Sports!

November 20, 2023
Andi makuru

Clare Akamanzi yahawe igihembo na Forbes Africa

March 9, 2024
Imyidagaduro

Umunyarwenya Dave Chappelle yunamiye inzirakaregane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

June 1, 2024
Andi makuru

U Bubiligi bwohereje abakomando500 mu burasirazuba bwa DRC

March 24, 2025
Imikino

Stade Amahoro izakinirwaho imikino 2 gusa ya shampiyona 2024 2025

July 9, 2024
Andi makuru

Umuhanzi Yvan Drive yashyize hanze indirimbo ebyiri zivuga ibigwi Perezida Kagame mu rwego rwo kumwamamaza .

June 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?