Umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Janet yatangaje ko yikuye mu bihembo ‘Inganji Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya Kabiri kuva mu 2020. Ni nyuma y’uko atigeze amenyeshwa n’ababiteguye ibijyanye no kuba ari umwe mu bahatanye.
Uyu mugore agaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba filime bahataniye igikombe cy’umukinnyi wa filime w’umwaka w’umugore (Best Actress of the year) mu bihembo ‘Inganji Awards’ bitegurwa na ‘Rwanda Performing Arts’.
Ni ibihembo bihatanyemo abakinnyi barenga 180, ndetse bamaze iminsi batangiye guhatana mu matora yo kuri internet, kugira ngo amajwi azifashishwe mu guhitamo no kugena umukinnyi wa filime uzahiga abandi.
Si abakinnyi ba filime gusa bazahabwa ibihembo, kuko harimo n’icyiciro cy’ikinamico, urwenya, ababyinnyi b’indirimbo zigezweho n’ibindi.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Bahavu yamenyesheje abakunzi be ko adahatanye mu bihembo ‘Inganji Awards “mu byiciro byose.”
Muri iri tangazo, umugabo we Ndayirukiye Fleury yavuzemo ko nk’umujyanama we “Ntitwigeze tuganirizwa n’abategura ibi bihembo, bityo nta makuru ahagije dufite kuri iri rushanwa, bijyanye n’ibyo bagenderaho mu gutanga ibihembo, ndetse se n’ibindi bisabwa.” Yungamo ati “Ku bw’izo mpamvu twafashe icyemezo cyo kutitabira.”
Yanavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wa Bahavu binyuze mu kigo BahAfrica Entertainment, mu rwego rwo gukomeza gufasha abiyumvamo impano mu ruganda rwa Cinema, no kubafasha kubona amahirwe yo kugaragaza impano zabo, binyuze mu kubahugura, kubigisha no kubaha umwanya bakagaragaza ibyo bashoboye binyuze muri filime zirimo nka ‘Impanga TV’, ‘ABA OTT’ n’izindi.
Bahavu wamamaye muri filime zirimo ‘Impanga’ yari ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza w’umwaka (Best Film Actress of the year), ahatanye na Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime ‘Behind’, Kayonga Gatesi Divine uzwi cyane muri filime ‘Kaliza wa Kalisa’;
Joseline Niyonsenga ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime ‘Ibanga’, Nyambo Jesca uzwi muri filime ‘Ibanga’ n’izindi, ndetse na Irakoze Sandrine Swallah uzwi cyane muri filime ‘Inzira y’Umusaraba’, Umunyana Analisa uzwi nka Mama Sava, Madederi wo muri Papa Sava, Nkusi Linda uzwi nka ‘Keza’ muri filime ‘Bamenya’ n’abandi.
Abarimo Mugisha Emmanuel [Kibonge], Ishimwe Angelo uzwi nka Muhinde, umunyarwenya ‘Pilate’, Japhet Mazimpaka ndetse na Tuyishime Senegalais uzwi nka Mushumba, bahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Stand Up Comedian of the year/Male) .
Mu banyarwenya b’abakobwa bahataniye igikombe mu cyiciro “Best Female Stand Up Comedian of the year) harimo Kaduhire, Benitha Mahrez ndetse na Izabayo Bonette.
Ni mu gihe Benimana Ramadhan uzwi nka ‘Bamenya’, Nkundabose Emmanuel [Manu], Musengimana Eugene [Prof Mbata], Kazungu Emmanuel [Mitsutsu], Nsabimana Eric [Dr Nsabi], Nyaxo, Burikantu na Buringuni bahataniye igikombe mu cyiciro (Best Acting Comedian of the year/Male).
