Nizeyimana Jammy wamenyekanye nka Jammy the master Cyakizu nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yongey gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yo kwifatanya n’abakunzi ba muzika ye ashyira hanze indirimbo agacupa yakoranye na Zagga Victor ibafasha kwizihiza iminsi mikuru ya noheli n’umwaka mushya wa 2025
Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo nk’Umutingito,For you yakoranye na Easam ndetse ni zindi nyinshi
Uyu mugabo ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yatangarije Ahupa Visual Radio na B+ ko mu myaka ibiri yari amaze atigaragaza yarari gukorwa ibindi bikorwa ariko atigeze ahagarika umuziki kuko ari imoano ye akaba ariyo mpamvu yifuje kugarukana indirimbo agacupa mu bihe nkibi by’iminsi mikuru kugira agirane ibihe byiza by’iminsi mikuru na abakunzi be .
Tumubajije impamvu indirimbo ye nshta yayise agacupa yadusubije ko atashaka kuvuga agasembuye ahubwo yashakaga kuvuga ko muri ibi bihe by’ibyishimo yashatse kuvuga ko buri muntu aho yaba ari hose yakwishimana n’inshuti ze basangira icyo kunywa yaba amazi.Fanta cyangwa ikindi kindi cyose kijya mw’icupa .
Mu gusoza Jammy The Master yaduhishuriye ko mu minsi iri imbere azamurikira abakunzi be alubumu ye ari kubategura kandi abiseguraho kuba yaramaze igihe atabagezaho ibihangano bye ariko agarukanye ingufu nyinshi.