SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu
Imyidagaduro

Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/13 at 12:51 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatanze miliyoni 50 Tshs (arenga miliyoni 24 Frw) mu muryango washinzwe n’Umuraperi Professor Jay, yongeraho arenga miliyoni 23 Frw (ni miliyoni 47 Tshs) yo kumufasha kwivuza agahindurirwa impyiko.

Nyuma yo kumufasha kwivuza Perezida Samia Suluhu akomeje kuba hafi umuraperi Joseph Haule [Professor Jay] watangije umuryango ufasha yise Professor Jay Foundation wamuritswe ku wa 12 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu muryango ugitangizwa wahise wakira inkunga y’arenga miliyoni 50 z’amashilingi ya Tanzania (Tshs) zatanzwe na Perezida Samia Suluhu, miliyoni 10 Tshs zatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, Ikipe ya Yanga SC yatanze miliyoni 5 Tshs , Ali Kiba nawe yatanze miliyoni 5 Tsh, Lady Jaydee yatanze miliyoni 2 Tsh n’abandi.

Perezida Samia Suluhu utabonetse muri ibi birori ubutumwa bwe bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Godwin Oloyce Mollel.

Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga yatanzwe na Perezida Samia Suluhu ari miliyoni 50 Tsh zizahita zijya muri uyu muryango mu gihe hari miliyoni 47 Tsh zizahabwa Prof. Jay mu gihe yaba akeneye guhindurirwa impyiko.

Uyu muryango Prof Jay yashinze ugamije gukorera ubuvugizi no gufasha abarwaye impyiko.

Perezida Samia Suluhu ni umwe mu bantu babaye hafi uyu muraperi mu minsi 127 yamaze mu bitaro atabasha guhumeka akamwishyurira igiciro cy’ibyo yakoresheje byose.

Professor Jay avuga ko ubwo yari mu bitaro yaterwaga inshinge ebyiri ku munsi zihwanye na miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh).

Uyu muraperi ufite izina rikomeye mu muziki wa Bongo Flava, nyuma y’amasaha make atangije uyu muryango, yamuritse EP “Nusu Peponi, Nusi Kuzimu” igizwe n’indirimbo enye.

 

You Might Also Like

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Nsanzabera Jean Paul December 13, 2023 December 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Amatora ya Perezida wa Ferwafa ateganyijwe muri Kamena

April 26, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 5 abantiu bibaza ikibitera buri gihe

May 18, 2023
Imyidagaduro

Jules Sentore yikomye abavuga ko yatorokeye iburayi

February 28, 2023
Imyidagaduro

Riderman na Bushali binjije abantu mu byishimo bya noheli muri the Office Lounge

December 26, 2024
Andi makuru

Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo

July 29, 2024
Andi makuru

#Kwibuka 29 :Tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO Kicukiro

April 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?