SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu
Imyidagaduro

Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 13, 2023
Share
SHARE

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatanze miliyoni 50 Tshs (arenga miliyoni 24 Frw) mu muryango washinzwe n’Umuraperi Professor Jay, yongeraho arenga miliyoni 23 Frw (ni miliyoni 47 Tshs) yo kumufasha kwivuza agahindurirwa impyiko.

Nyuma yo kumufasha kwivuza Perezida Samia Suluhu akomeje kuba hafi umuraperi Joseph Haule [Professor Jay] watangije umuryango ufasha yise Professor Jay Foundation wamuritswe ku wa 12 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu muryango ugitangizwa wahise wakira inkunga y’arenga miliyoni 50 z’amashilingi ya Tanzania (Tshs) zatanzwe na Perezida Samia Suluhu, miliyoni 10 Tshs zatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, Ikipe ya Yanga SC yatanze miliyoni 5 Tshs , Ali Kiba nawe yatanze miliyoni 5 Tsh, Lady Jaydee yatanze miliyoni 2 Tsh n’abandi.

Perezida Samia Suluhu utabonetse muri ibi birori ubutumwa bwe bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Godwin Oloyce Mollel.

Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga yatanzwe na Perezida Samia Suluhu ari miliyoni 50 Tsh zizahita zijya muri uyu muryango mu gihe hari miliyoni 47 Tsh zizahabwa Prof. Jay mu gihe yaba akeneye guhindurirwa impyiko.

Uyu muryango Prof Jay yashinze ugamije gukorera ubuvugizi no gufasha abarwaye impyiko.

Perezida Samia Suluhu ni umwe mu bantu babaye hafi uyu muraperi mu minsi 127 yamaze mu bitaro atabasha guhumeka akamwishyurira igiciro cy’ibyo yakoresheje byose.

Professor Jay avuga ko ubwo yari mu bitaro yaterwaga inshinge ebyiri ku munsi zihwanye na miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh).

Uyu muraperi ufite izina rikomeye mu muziki wa Bongo Flava, nyuma y’amasaha make atangije uyu muryango, yamuritse EP “Nusu Peponi, Nusi Kuzimu” igizwe n’indirimbo enye.

 

Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, bashimangiye ko Gakondo iri kw’isonga
Kidumu agiye gukorera ibitaramo by’umwaka mushya muri canada
Platini yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo bazitabira igitaramo cye
The Ben na Remah Namakula batumiwe mu gitaramo i Musanze
Bien Aimé yageze i Kigali yakirwa na Bruce Melodie n’Ubuyobozi bwa 1:55 AM
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Lonesome Legend Pokies

May 28, 2024

Queen Mall Casino

May 28, 2024

Top 5 Australian Online Casinos

May 28, 2024

Online Casino That Accept Cash App

February 25, 2025

Live Pokies Australia Legal

September 5, 2023

Wazdan Slots Rtp

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?