Nkurikiyinka Bosco wamamaye nka Best Manager ubwo yari umujyanama w’abahanzi Jay Polly na Amag The Black ahagana mu mwaka wa 2016 ,aho yakomeje gukora ibikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ndetse no gutegura ibitaramo mu tubyiniro twinshi two mu mujyi wa Kigali.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yadutangarije ko iyi ndwara ayimaranye imyaka 10 ariko mu myaka itatu ishize nibwo yataniye kumuzahaza atangira kumva ababara ibice bimwe by’umubiri aho yagiye agira ibibazo cyo Kuruka ,Kubyimba Ibirenge ku buryo ntabasha no gutambuka , Gukorora cyane, Guhora ahaze kandi atariye ndetse no kugira imbaraga nkenya cyane.
Bosco yatubwiye kandi kugeza ubu abagnga bamutegetse kutarya cyane ahubwo agomba kunywa byibura litiro imwe y’ibisukika byose kugira abashe gusunika iminsi .
Yatubwiye ko kugira amenye neza koindwara ye igeze kureba yabanjije kuzenguruka mu bitaro hafi ya byose bikomeye hano mu mujyi wa Kigali nka Legacy. Kanombe Military Hospital , King faycal Hospital ,Pro Femme na handi henshi .
Nubwo yagiye muri ibyo byose ibitaro by’Umwami Faisal nibo bamubwiye ko umutima we kugira ukire neza yajya kwivuriza mu bitaro bya Aga Khan University Hospital byo muri Kenya aho agomba kubagwa .
Nyuma yo kubwirwa ko azabagwa Uyu Mugabo Bosco yagize ikibazo gikomeye cy’ubushobozi bw’amafranga kuko kugira ngo abagwe akire bisaba byibura amadorali y’Amerika ibihumbi icumi (10.000.000 Frw)
Ni ku bw’ibyo inshuti za Nkurikiyinka Bosco zitandukanye zateguye igitaramo cyo kumukusanyiriza inkunga yo kujya kwivuza mu gihugu cya Kenya (Fundraising) gitaganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 kuri Centric Hotel I Remera inyuma y’icyicaro gikuru cya Airtel guhera I saa kumi n’Imwe (17H00) .
Uwaba yifuza gutera inkunga Nkurikiyinka Bosco ashobora kwifashisha ubu buryo bukurikira :
Mobile Money : 0781888890 : Nkurikiyinka Bosco
Code : 216338
Bank Account : 0068182(Zigama CSS)
Western Union,World Remit