Kuri uyu wakabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024 umunyarwenya Sam Okanya ukunzwe mu gihugu cya Uganda nka Sammy ubarizwa mw’Itsinda rya Might Family yagizwe umwere nyuma y’amezi Atari make afungiye muri Gereza nkuru ya Kampala ya Luzira
Umucamanza w’urukiko rukuru rwa Buganda yatesheje agaciro ibirego byose Okanya yashinjwaga ahitamo kumufungura agasubira mu buzima busanzwe .
Uyu munyarwenya yari akurikiranyweho ibyaha rusange nyuma yo gutabwa muri yombi mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ubwo yari mu myigaragambyo yo kwamagana ruswa yavugwaga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Annet Anita Among .
Uyu munyarwenya Sam Okanya usanzwe ari umurwanashyaka w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta iyobowe na Yoweri Kaguta Museveni rya NUP riyoborwa n’umuhanzi Bobi Wine agisohoka muri Gereza yashimiye abamwunganira mu mategeko ndetse n’abantu bose bakoze uko bashoboye kose kugira arekurwe .