Umuhanzi Rema uri mu bagezweho muri Afurika no ku Isi muri rusange, yageze i Kigali aho yitabiriye ibirori bya Trace Awards biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023.
Uyu muhanzi yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2023, yakirwa n’itsinda ry’abari gutegura Trace Awards n’abashinzwe umutekano bahise bamukiza amafoto n’imbaga y’abakunzi b’umuziki bari babonye uyu muhanzi mu buryo butunguranye.
Ibirori bya Trace Awards and Festival biteganyijwe guhera ku wa Gatanu tariki 20 kugeza ku wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira uyu mwaka muri BK Arena.
Ni ibirori bizahuriza hamwe ibyamamare bitandukanye aho hazatangwa ibihembo ku bitwaye neza ndetse bamwe bagataramira abazitabira.
Trace Group yatangije Trace Awards and Festival izaba yizihiza imyaka 20 itangiye gutanga serivisi zayo. Abandi bahanzi bategerejwe bakomeye barimo Davido, Yemi Alade, Fireboy DML, Diamond Platnumz n’abandi bazaturuka i Burayi, Ibirwa bya Caraibes n’ahandi.
Rema yaherukaga mu Rwanda mu 2021 aho yataramiye i Kigali mu gitaramo cyashyize akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda iterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).