Urubanza rwa Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta rwasubitswe, nyuma y’ubusabe bw’uyu munyamakuru wagaragarije urukiko ko atiteguye kuburana kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 nk’uko byari bitegerejwe.
Ibi uyu mugabo yabigarutseho ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Umunyamategeko umwunganira yagaragaje ko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.
Uyu munyamategeko yavuze ko yamenye iby’uru rubanza ku wa 30 Ukwakira 2024.
Ni umunyamategeko wavuze kandi ko dosiye y’uwo yunganira yagiye yongerwamo ibindi birego, bityo ko bakeneye kubona umwanya wo kuyiga neza ngo babone uko babyireguraho.
Uruhande rwa Fatakumavuta rwabwiye Urukiko ko rwiteguye kuburana igihe icyo aricyo cyose ariko byaba byiza urubanza rwabo rushyizwe mu cyumweru gitaha.
Ubwo Ubushinjacyaha bwabazwaga n’Urukiko uko bwumva ubusabe bw’uregwa, bwavuze ko nta mpamvu yo gusubika urubanza kuko ibiri muri dosiye uregwa n’umwunganira babibajijweho kandi babizi.
Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo 2024.