SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: P Diddy ibye bikomeje gusubira irudubi yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > P Diddy ibye bikomeje gusubira irudubi yatawe muri yombi
Imyidagaduro

P Diddy ibye bikomeje gusubira irudubi yatawe muri yombi

Gossip Kigali
Last updated: 2024/09/18 at 8:56 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Umuherwe akaba n’umuraperi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha bw’umujyi wa New York.

Umunyamategeko wa Diddy ari we Marc Agnifilo yemeye ko umukiliya we yatawe muri yombi, gusa ashimangira ko bitari bikwiriye ngo kuko ibirego ashinjwa bamubeshyera.

Ntabwo hatangajwe icyaha cyihariye cyatumye Diddy atabwa muri yombi gusa amaze igihe ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yagiye akorera abagore n’abakobwa batandukanye.

Mu cyumweru gishize, Diddy w’imyaka 54 yongeye kuregwa n’umuhanzi Dawn Richard amushinja ihohotera rishingiye ku gitsina, ivangura rishingiye ku gitsina n’ubutekamutwe. Ni nabyo birego byatanzwe ku nzego z’ubugenzacyaha mu Mujyi wa New York aho yafatiwe.

Muri uku kwezi kandi hari ikindi kirego Diddy yasabwemo kwishyura impozamarira za miliyoni 100 z’amadolari, aho uwitwa Derrick Lee Smith yamushinjaga ihohotera rishingiye ku gitsina ryabaye mu myaka 30 ishize.

Ibintu byatangiye gukomerera Diddy mu 2023 ubwo umuhanzi Casandra Ventura bigeze gukundana yamugezaga mu rukiko, amushinja kumufata ku ngufu no kumuhohotera mu myaka icumi bamaze bakorana, banakundana.

Ikibazo baje kugikemura mu bwumvikane kitageze mu nkiko mu Ugushyingo 2023.

Diddy ni umwe mu baraperi bagize igikundiro muri Amerika, akaba n’umwe mu bari bafite inzu zikomeye zafashije kuzamura abahanzi benshi mu mateka y’injyana ya Rap muri Amerika.

You Might Also Like

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Gossip Kigali September 18, 2024 September 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kim Kardashian yongeye kwatsa umuriro kuri Kanye West

March 19, 2025
Imyidagaduro

Manick Yani Yishimiye gukorana na King James

January 21, 2024
ImyidagaduroUbukungu

Inzu y’imideli ya ‘Lito Ris Design’ yashyize kw’isoko amoko mashya yibyo bakora

June 13, 2023
Imyidagaduro

Ni ibyishimo kwa Safi Madiba wabonye ubwenegihugu bwa Canada

June 18, 2024
Imikino

Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo

April 6, 2023
Imyidagaduro

Umwamikazi Annick wamenyekanye muri Miss Rwanda 2012 akomeje kwitwara neza mubanyamideli bo muri Turkiya

June 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?