Uwase Mamie ni umuhanzikazi ukorera umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana muri leta ya Indiana muri Amerika arasaba abakirisitu kuguma kugukomera ku Mana yabo muri ibi bihe bikomeye isi yugarijwe n’amakuba menshi .
Ibi uyu muramyi watangiye umuziki we ahagana mu mwaka wa 2015 ubwo yaririmbaga muri Chorale yasabye abakirisitu gukomera kuri iryo sezerano nyuma yo kubona ibyo isi ikomeje gucamo kandi igisubizo cyabyo ari kimwe gusa we abona ari ugusenga cyane bakegera Imana ishobora byose kuko ari we mukiza uzadukiza ibibi duhura nabyo kw’isi .
Mu kiganiro na Ahupa Radio yadutangarije ko yatangiye kuririmba muri 2015 akiri muto ariko nyuma yo kurangiza amashuri ye yatangiye kuririmba ku giti cye kugeza ubu akaba afite indirimbo zigera kuri 11 harimo izifite amashusho ariko kuri ubu akaba ateganya kuyatunganya neza mu mwaka utaha Imana imufashije
Yakomeje atubwira ko ikintu cya mbere cyatumye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza ni uko yumva gusenga Imana bituma umuntu arushaho kwegera Imana kandi igihe cyose agahorana umunezero mu buzima bwe akanagira ukwizera kwinshi .
Mami yavuze ko abantu bose bumva ubutumwa buri mu ndirimbo ze bagira Umudendezo n’amahoro mu mitima yabo ,kubera Imana ikabaha akanyamauneza mu buzima bwabo ikindi barushaho kumenya ko Imana iri muri byose kandi ahantu hose .
Ubusanzwe Mami Uwase aba muri leta ya Indiana muri Letza zunze ubumwe z’amerika akorera mu nzu ifasha abahanzi ya NVT Music ,umujyanama we akaba yitwa Valeur Tamba Tamba .
Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe ni Emmanuel ,Niwe Yesu ,Ndagushima ni zindi nyinshi