Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023 ,Uruganda rukora ibinyobwa rwa Skol rwahaye impano y’amagare n’ibikoresho byayo Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy ).
Iyo mpano y’ibyo bikoresho by’amagare ndetse n’ibikoresho bijyana nayo bizafasha abakina umukino w’amagare mu Rwanda gukora imyitozo ikomeye bitegura amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga .
Uwo muhango wo gushyikiriza Ubuyobozi bwa Ferwaccy ibyo bikoresho wabereye ku cyicaro gikuru cy’uruganda rwa Skol mu nzove byitabirwa na Komite nshya ya Ferwacy ndetse n’Ubuyobozi bw’uruganda skol .
Muijambo rya Umuyobozi Mukuru wa Skol Rwanda Bwana Eric Gilson yavuze ko muri iki gihe cy’Iminsi mikuru aricyo gihe cyo gushimangira ubwitange bwa Skol mu gushyigikira byimazeyo iterambere ry’imikino mu Rwanda ndetse no guteza imbere abaturage muri Rusange .
Bwana Gilson yashimangiye ko guha Ferwacy Ibi bikoresho ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikimenyetso cyo guha imbaraga abakinnyi b’umukino w’amagare yaba abagabo cyangwa abagore kugira babone ibikoresho bizatuma bitegura neza amarushanwa akomeye yaba ayo mu karere ndetse na Mpuzamahanga ariko by’umwihariko kugira babashe kwiteura neza Shampiyona y’umukino w’amagare kw’isi izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025 .
Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda Samson Ndayishimiye mu Ijambo rye yabanje gushimira Ubuyobozi bw ‘uruganda rwa Skol ndetse n’abandi bitabiriye uwo muhango bose bari biganjemo itangazamakuru ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ,
Yagize ati twe nka Ferwacy n’ibya gaciro cyane kwakira iyi mpano duhawe namwe kuko iyi ni inkunga ikomeye cyane kuri twe muri iki gihe twitegura ibikorwa byinshi byiganjemo amarushanwa akomeye harimo Tour Du Rwanda, amarushanwa mpuzamahanga abakinnyi bacu bajyamo ndetse n’irushanwa ry’imikono y’isi y’amagare izabera mu Rwanda muri 2025 .
Yakomeje agira ati ibi bikoresho kandi tubibonye igihe kuko bigiye kudufasha gutegura abasore bacu n’inkumi ndetse tukaba tuzanabyifashia muri ikigo cyacu cy’I Musanze mu guha imyitozo myinshi ku bakiri bato bifuza kuzakina uyu mukino w’amagare mu myaka izaza bikaba bitweretse y’uko Uruganda rwa Skol rufatiye runini siporo yo mu Rwanda cyane cyane umukino w’amagare umwe mu mikino ikunzwe cyane hano mu Rwanda .
Ibikoresho uruganda rwa Skol rwashyikirije Ferwacy harimo Amagare agezweho 17,Ibikoresho byo gusimbura ibyapfuye bitandukanye,Imyenda yo kwambara 594,imiguru y’inkweto 66,uturindantoki 39 ,,Ingofero z’umutekano 104,amacupa y’amazi 500 n’ibikombe bazajya bahemba umukinnyi witwaye neza 116 utubagiwe n’amarineti yo kubarinda umuyaga .
2/2
This donation aims to provide essential cycling equipment to Rwandan cyclists, enabling them to train effectively for the upcoming local and international competitions. @Rwanda_Sports @arccRwanda pic.twitter.com/U7aIb24Mzu
— Skol Brewery Rwanda (@SkolRwanda) December 22, 2023
1/2
SKOL Brewery Ltd has donated various cycling materials that include ridley bikes, spare parts, jerseys, cycling shoes, gloves, helmets, water bottles, glasses, and trophies to award best performers during competitions to the @cyclingrwanda pic.twitter.com/3ZEAwXoS47
— Skol Brewery Rwanda (@SkolRwanda) December 22, 2023