Alyn Sano yahishuye ingorane yahuye nazo ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Uganda agiye gufata amashusho y’indirimbo “Say Less” , yahuriyemo na Fik Fameica wo muri Uganda na Sat B w’i Burundi.
Uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na Brut Afrique, yavuze ko adateze kwibagirwa indirimbo “Say Less” yakoze mu mpera ya 2022.
Alyn Sano avuga ko yahuye n’ingorane nyinshi mu ikorwa ry’iyi ndirimbo dore ko yakoze impanuka ubwo yari mu modoka yerekeza muri Uganda, agiye guhura na Fik Fameica mu gikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo.
Ati “Yari indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye. Nafashe urugendo njya muri Uganda mu modoka yanjye , inshuti yanjye yari intwaye , byari bikomeye cyane imodoka yakoze impanuka tugeze mu nzira.”
“Iyo ndebye amashusho y’iriya ndirimbo numva ntewe ishema n’aho ngeze . Ibaze ko nayikoze ndi kurira kubera ibintu twari tumaze gucamo! Icyo gihe uwari uyoboye amashusho yaranyihanganishije, turayikora irarangira. ”
’Say less’ ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi avuga ko zamuvunnye cyane, kuko yamutwaye imbaraga nyinshi zinarenga izo yari yateganyije mbere y’uko ategura uyu mushinga.
Kubera ibibazo uyu muhanzikazi yahuye nabyo birimo n’ubushobozi,byatumye afata icyemezo cyo kumvikana na Sat B akifata amashusho ari wenyine bakazayongera muyandi Alyn Sano na Fik Fameica bakoze bari muri Uganda.
Uretse ikibazo cyo kujyana Sat B muri Uganda cyagoranye, haniyongereyeho ikibazo cy’uko ikipe y’abagombaga gukora amashusho y’iyi ndirimbo yaje guhinduka ku munota wa nyuma.
Alyn Sano avuga ko yari yajyanye n’ikipe ya Eazy Cuts gusa bageze i Kampala ntibabasha kumvikana ku mikoranire, bituma ahindura afata Sasha Vybz.