Umushabitsi ndetse akaba n’umwe mu bakobwa bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yashimangiye ko ibirori yateguye I Rubavu mu mpera z’iki cyumweru yise “ Shaddy Boo New Vista “ bizabera mu kabyiniro kitwa New Vista bivugwa ko ari akuyu mukobwa .
Ibi yabishimnagiye nyuma y’ibyabaye ku munsi w’ejo ku wa kabir tariki ya 21 Gashyantare 2023 aho abamufasha muri iki gitaramo bari bateguye ikiganiro n’itangazamakuru ariko kikaza gutinda kuba gutangira kugeza kw’isaha ya saa kumi n’igice ibintu benshi mu banyamakuru batishimiye n’ubwo Uyu mukobwa yaje kuza ikiganiro kiratangira ariko hazakuzamo ukutumvikna neza hagati y’abategura n’abanyamakuru maze Shaddy Boo ababwira ko icyo kiganiro atagikora mu gihe batabashije kumvikana kugira basobanure icyabateye gukerererwa ndetse n’uko imyiteguro y’ibyo birori imeze .
Nyuma y’ibyo byose mu kiganiro kihariye yagiranye na Ahupa Visual Radio w yashimangiye ko ibirori yise ‘Shaddyboo New Vista’ ari ibirori bikomeye bizaba birimo abahanzi n’aba DJ, bizamara iminsi ibiri abantu badakwiye gucikwa.”
Akomeza vuga ko uzaba ari umwanya mwiza kubakundana no kwishimana nawe, ati “Azaba ari umunsi ukomeye n’abakundana bazakomeza gukundanira mu bwato, ikindi kandi nanjye ubwanjye nzaba mpari.”
Ku kirebana niba azaserukana n’umukunzi we dore, ko mu mpamvu yatumye ibi birori bitegurwa harimo no gukomeza gufasha abantu kwizihiza ukwezi kwa Saint Valentin;
Shaddyboo yagize ati “Uriya munsi nzaba nta mukunzi mfite nzongera kumugira nyuma, gusa ntibivuze ko ntari mu rukundo hatazagira uzashaka kumvangira.”
Yaboneyeho kandi umwanya agira inama abantu by’umwihariko abari n’abategarugori, agira ati “Kora icyo ukunda kandi ushaka amafaranga.”
Shaddyboo, umunyamideli umaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro, afite ihame rikomeye, ko ikintu kitakwinjiriza utagakwiye kugitaho umwanya.
Biteganyijwe ko Kuwa 25 na 26 Gashyantare 2023 aribwo Shaddyboo azishimana n’abakunda ubuzima bwo ku mazi i Rubavu, aho yavuze ko agiye kugira mu rugo akahakorera byinshi bitandukanye.
Yasoje avuga ko n’ubwo ubufatanye bukiri hasi my myidagaduro ariko cyane ishingiye ku muziki n’umuziki muri rusange umaze kugera kure.
Mu bitezweho kuzashyigikira Shaddyboo harimo umuhanzikazi Momolava na DJ Phil Peter umaze kuba ubukombe mu itangazamakuru, umuziki no kuwuvanga.