Nyuma y’imyaka myinshi ishize indirimbo ni Danger yakunzwe na benshi cyane hano mu Rwanda mu myaka ya 2018 kuzamura kubera amagambo akuzwe gukoreshwa n’urubyiruko rwo muri iyi myaka . Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa muri Kikac Music yahuje imbaraga na musaza nawe ufite uburambe mu muziki Danny Vumbi bayisubiranamo ariko yinganjemo andi magambo atangaje agezweho .ubu
Ubusanzwe indirimbo ni Danger yagiye hanze bwa mbere mu mwaka wa 2014 ikozwe na Danny aho yavugaga ku nkuru isekeje cyane kandi itangaje cyane aho umusore yagize gusaba umugeni aherekejwe n’urugano bangana kandi rufite imvugo ihabanye cyane niyo mu muco wa Kinyarwanda bigatuma habaho ukumvikana guke hagati y’imiryango yombi bikarangira umugeni bamubuze kubera za mvugo z’abubu benshi bavuga ko nta ndangagaciro izirimo.
Iyi ndirimbo Ni Danger Remix kugira ngo bayisubiremo ni igitekerezo cyazanywe n’umuhanzikazi Bwiza ufata Danny Vumbi nka Musaza kuko we akiri mu kuzamuka mu gihe undi amaze imyaka igera muri 20 mu muziki ,aho yifuje ko mukuyisubiramo nawe yazongeramo andi magambo atangaje asigaye akoreshwa n’urubyiruko rw’ubwu nk ‘imbogege,” “yahuzo,” “umu-Gee,Ngenyero n’ayandi menshi cyane akunzwe n’abubu .
Mu bindi byatumye Bwiza yifuza gusubiranamo indirimbo Ni Danger na Danny Vumbi nuko yabyirutse ayumva ikindi akaba ari uko yamubaye hafi mu mu gihe kitari kinini amaze mu rugendo rwa Muzika aho yagiye amugirana inama ndetse akanamufasha mu kwandika zimwe mu ndirimbo ze .
Danny Vumbi yatangaje ko Ni Danger ari indirimbo ifite byinshi isobanura mu buzima bwe ,Ikindi ni uko umuntu wese wakurikiranye umuziki nyarwanda kuva mu myaka 20 ashobora guhita amenya uwo ndiwe mu muziki nyarwanda ,Kuko yamufunguriye amarembo hano hanze ndetse no mu bucuruzi bwa muzika muri rusange.
Yavuze kandi ko kuba yarahisemo gusubiranamo iyi ndirimbo Ni Danger ni uko akiri umuhanzi muto kandi ufite ejo heza ndetse unakunzwe cyane n’urubyiruko muri iyi minsi bikaba bizamwongerera ingufu zo gukomeza gukora cyane .
Iyi ndirimbo Ni Danger Remix yakozwe na Prince Kiiz naho amashusho atunganywa na Fayzo Pro