SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Riderman yavugishije abatari bake nyuma yo kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Riderman yavugishije abatari bake nyuma yo kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite
Imyidagaduro

Riderman yavugishije abatari bake nyuma yo kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 21, 2024
Share
SHARE

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yatangarije abamukurikira ko ari mu mushinga wo kwiyamamariza kuba Umudepite icyakora akaba abura imikono 300, benshi babisamira hejuru bagize ngo arakomeje nyamara we ngo yiganiriraga.

Riderman yanditse ati “Ndabura imikono 300 gusa ngo mbashe kwiyamamariza kuba depite, ese mwamfasha kuyuzuza Ese mu Rwanda byashoboka ko umu Rasta aba depite uhagarariye urubyiruko?”

“Ese ni ibiki mwifuza ko depite uhagarariye urubyiruko yavuganira urubyiruko? Ese aba depite bahagarariye urubyiruko mu myaka yashize, umusaruro wabo murawubona? Ni izihe mpinduka urubyiruko rwifuza mu nteko ishinga amategeko?”

Mu kiganiro gito na IGIHE, Riderman yavuze ko ibyo kwiyamamaza byo yiganiriraga nkuko yanabyanditse, ariko mu by’ukuri yifuzaga kureba ibitekerezo by’abamukurikira ku ngingo zinyuranye yatangaje.

Riderman yavuze ko nta gitekerezo cyo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga afite yongeraho ko ari kwishimira kubona uburyo abantu bamufitiye icyizere nkuko bari kubimugaragariza bamwizeza kumushyigikira.

Ibitekerezo birenga 270 byari bimaze gutangwa ku byo Riderman yatangaje byose byagaragazaga ko benshi bishimiye kuba uyu muraperi yaba agiye kwiyamamaza ndetse bamwe ntibigeze banita ku ijambo yongeyeho ko yiganiriraga.

Kuva ku itariki 17 Gicurasi 2023 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangiye kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’abakandida mu Nteko ishinga amategeko.

 

Abakunda bateguriwe Ijoro ry’amateka mu Rukundo rwabo
50 Cent yihaye yo kumara umwaka adatera akabariro
Knowless na Clement bakuriye inzira ku murima kubirirwa babaza impamvu baterekana abana babo
Bebe Cool yongeye kuvuga kw’ifungwa rya Terms na Omah Lay ubwo bari Uganda
Ibya Card B na Offset bikomeje kuzamba nyuma yo gushyira hanze amashusho yabo batera akabariro
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Cirsa Valencia Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Real Money Casino Slots Ie

April 11, 2018

Boleto Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Pokies Near Melbourne Central

September 5, 2023

Dogecoin Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

50 Spins For Usd 1

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?