SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Orchestre Impala n’abakunzi bayo basuye urwibutso rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Orchestre Impala n’abakunzi bayo basuye urwibutso rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo
Imyidagaduro

Orchestre Impala n’abakunzi bayo basuye urwibutso rwa Gisozi bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 14, 2024
Share
SHARE

Orchestre Impala yubatse amateka n’ibigwi bikomeye mu muziki, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi, basaba abahanzi bagenzi babo gukomeza guhanga ibihangano byubakiye ku bumwe, ubwiyunge n’amahoro.

Ni igikorwa bakoze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, aho bari kumwe na bamwe mu bakunzi/Abafana babo babarizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda.

Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw’ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yateje ndetse n’uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.

Imibare igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Munyanshoza Dieudonne wamamaye nka Mibirizi, yabwiye InyaRwanda ko bakoze iki gikorwa kubera ko Kwibuka ari ‘inshingano za buri wese’ ari ‘nayo mpamvu nkatwe nka Orcheste Impala n’abakunzi bacu hashize iminsi mike twishyize hamwe, tukaba rero twaragize igitekerezo cyo kuza hano kugirango twunamire abacu’.

Akomeza ati “Nk’uko nabivuze kwibuka ni inshingano za buri muturarwanda wese. Natwe, twaje kugirango twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho tugamije kugirango dutekereje kuri aya mateka y’urwangano n’ubugome twashowemo na Leta mbi n’ubutegetsi bwatumye Abanyarwanda bamarana, Abatutsi benshi baricwa, akaba ari nayo mpamvu twaje kugirango twibuke amateka mabi, ariko tunakumire, tunirinde icyo ari cyo cyose cyatuma dusubira muri aya mateka mabi.”

Munyanshoza yavuze ko mu myaka 30 ishize hari intambwe ninini imaze guterwa mu kwibuka no kwiyubaka, ari nayo mpamvu buri wese akwiye kugira uruhare mu kurinda ibimaze kugerwaho.

Yavuze ko hari abahanzi batije umurindi umugambi wo kurimbura abatutsi kandi ‘mu by’ukuri bitakagombye’. Yavuze ko umuhanzi ari ‘umuntu ukwiye gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka’.

Munyanshoza yavuze ko nyuma ya Jenoside abahanzi bahanganye no kuziba icyuho, biyemeza guhanga ibihangano byubaka, kandi abona ko byatanze umusaruro wukaba.

Yashishikarije urubyiruko ‘bakiri bato’ kwishimira ko bavukiye mu gihugu cyiza. Ati “Ibyiza bagomba kubisigasira, kuko ejo heza ni ahabo. Ni muri urwo rwego rero twibuka, ari tuniyibuka, ariko tunakangurira buri wese gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.”

Munyanshoza yavuze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, biyemeza ‘kwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari ho hose, wakongera gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside’.

Yashishikarije abahanzi gukoresha impano yabo bakora ibihangano byubaka. Ati “Ni ukuvuga ngo ubutumwa bw’umuhanzi bugera kure henshi hashoboka, wabushyira mu ndirimbo, mu mivugo, mu nyandiko, wabushyira muri filime, ariko bigera henshi cyane, turabashishikariza guhanga ibihangano byubaka.”

Umuyobozi w’Abakunzi ba Orchestre Impala, Mutoni Evode yatangarije  itangazamakuru  ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPA zifashe iya mbere zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zijyanye no kwibuka, yavuze ko Impala ndetse n’abakunzi bayo, biyemeje gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Yavuze ko hari abahanzi batije umurindi umugambi wo kurimbura abatutsi kandi ‘mu by’ukuri bitakagombye’. Yavuze ko umuhanzi ari ‘umuntu ukwiye gutanga ubutumwa bwiza kandi bwubaka’.

Munyanshoza yavuze ko nyuma ya Jenoside abahanzi bahanganye no kuziba icyuho, biyemeza guhanga ibihangano byubaka, kandi abona ko byatanze umusaruro wukaba.

Yashishikarije urubyiruko ‘bakiri bato’ kwishimira ko bavukiye mu gihugu cyiza. Ati “Ibyiza bagomba kubisigasira, kuko ejo heza ni ahabo. Ni muri urwo rwego rero twibuka, ari tuniyibuka, ariko tunakangurira buri wese gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.”

Munyanshoza yavuze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso, biyemeza ‘kwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari ho hose, wakongera gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside’.

Yashishikarije abahanzi gukoresha impano yabo bakora ibihangano byubaka. Ati “Ni ukuvuga ngo ubutumwa bw’umuhanzi bugera kure henshi hashoboka, wabushyira mu ndirimbo, mu mivugo, mu nyandiko, wabushyira muri filime, ariko bigera henshi cyane, turabashishikariza guhanga ibihangano byubaka.”

Umuyobozi w’Abakunzi ba Orchestre Impala, Mutoni Evode yatangarije itangazamakuru ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPA zifashe iya mbere zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nka Orchestre Impala byabafashije kumenya birushijeho amateka y’u Rwanda. Ati “[…] Impamvu twibuka nk’Abanyarwanda ni ngombwa mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni. Ni ngombwa rero guhora twibuka, tunagirango dukangurire abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z’ubuyobozi bubi bwaranze igihugu cyacu bugatuma Jenoside iba.”

Mutoni Evode yavuze ko muri iki gihe abahanzi bafite umukoro wo kwigisha Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge, no kubiba amahoro n’urukundo mu bantu.

Yavuze ko abahanzi kandi bakwiye kwifashisha inganzo y’abo batanga inyigisho zigera ku banyarwanda bose hagamijwe ko ‘ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho byamenyekana’. Evode yavuze ko banazirikana inzirakarengane zabarizwaga muri Orchestre Impaka zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).

Aha hakaba ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw’Isi.

Hari ibindi bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

Mu bihe bitandukanye, Orcheste Impala yacurangiye abanyarwanda indirimbo zabashimsihije cyane kandi ifasha Leta mu gukangurira abaturage amajyambere n’ibindi.

Umwihariko wayo ni uko ari ryo tsinda ryamaze igihe kirekire ritarasenyuka nk’uko byagendekeraga andi matsinda mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

Ryanyuzemo abahanga mu muziki nka Soso Mado, Tubi Lando, Mimi La Rose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n’abandi.

Bamamaye mu ndirimbo nka ‘Nyiramaliza’, ‘Anita Mukundwa’, ‘Abagiramenyo’, ‘J’ai bien choisi’, ‘Anonciata’, ‘Ese ko Ugiye’, ‘Aliya’, ‘Goretti’ n’izindi.

Mutesi Jolly yahakanye amakuru avuga ko atwite
Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm
Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka
Abahanzi Bwiza na Bushali nibo bazafatayana na sheebah mu gitaramo azakorera I Kigali
Davido yatangaje uko yamenye ko akomoka mu muryango w’abaherwe akiri muto
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Irish Gambling News

May 7, 2017
Imyidagaduro

Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we

May 23, 2024

Mifinity Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

7signs Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Casino Slots Machine

May 28, 2024

Hillo Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?