SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we
Imyidagaduro

Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 23, 2024
Share
SHARE

Nyuma y’iminsi mike bimenyekanye ko umuhanzikazi w’icyamamare, Jennifer Lopez, yatandukanye n’umugabo we, Ben Affleck, yikomye cyane abantu babimubazaho yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez yamaze gutandukana n’umugabo we Ben Affleck bari bamaze imyaka 2 n’igice barushinze. Uyu mugabo we usanzwe ufite izina rikomeye muri Hollywood akaba asigaye anibana mu nzu ye i Los Angeles mu gihe yasize Lopez i Calabasass aho babanaga.

Kuva aya makuru yatangazwa Jennifer Lopez n’umugabo we bakomeje kugarukwaho cyane mu binyamakuru hibazwa icyaba cyabatandukanyje. Uyu muhanzikazi bwa mbere yabibajijwe yanze kugira icyo abivugaho ahubwo yiyama abari kubimubaza.

Ibi yabikoreye mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihugu cya Mexique aho ari kwamamaza filime ye nshya yitwa ‘Atlas’ igiye kunyura kuri Netflix. Lopez arikumwe na Brad Peyton wayoboye iyi filime baganiriye n’itangazamakuru maze uyu muhanzikazi abazwa impamvu yatandukanye n’umugabo we Ben Affleck.

Mu gusubiza Lopez yagize ati: ”Ntabwo ndi hano kugirango mvuge ku mubano wanjye n’umugabo wanjye, ndi hano kuvuga kuri filime yanjye gusa. Ndabasaba ko mwarekera ku mbaza ibibazo by’urugo rwanjye”.

Jennifer Lopez yakomeje ati: ”Ibi birareba n’abandi banyamakuru bose bari kubimbaza kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Murekere aho kunyinjirira mu buzima bwite. Ntabwo iby’urugo rwanjye aribyo muzajya muvuga kuko si ibyanyu. Kuki ntababonye muvuga kuri album yanjye nshya?”.

Ibi uyu muhanzikazi abisubije nyuma y’iminsi ishize yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga avugwaho kuba ariwe nyirabayazana witandukana rye na Ben Affleck bari bamaranye imyaka ibiri n’igice basezeranye kubana akaramata.

 

 

 

Japhet yahembuye benshi mu gitaramo cye yise Stupid Experience ( Amafoto)
Itorero Intayoberana rigiye gukorera igitaramo muri Kenya
Yaka na Nzovu bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya GEN-Z Comedy (Amafoto)
Icyamamare Roberto De Niro yibarutse ku myaka 79
Ruti Joel agiye gutaramira abanyarwanda baba mu bubiligi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Torquay Hotel Pokies

May 28, 2024

Thunderstruck Casino Slots

February 25, 2025
Imyidagaduro

Phil Peter agiye gutaramira ku mugabane w’Uburayi

June 6, 2023

Dublin Legal Gambling

January 15, 2018

Online 777 Pokies

May 28, 2024

Online Casino G

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?