SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we
Imyidagaduro

Jennifer Lopez yikomye abakomeje kumwibasira bamuba ibye n’umugabo we

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/23 at 10:26 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nyuma y’iminsi mike bimenyekanye ko umuhanzikazi w’icyamamare, Jennifer Lopez, yatandukanye n’umugabo we, Ben Affleck, yikomye cyane abantu babimubazaho yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez yamaze gutandukana n’umugabo we Ben Affleck bari bamaze imyaka 2 n’igice barushinze. Uyu mugabo we usanzwe ufite izina rikomeye muri Hollywood akaba asigaye anibana mu nzu ye i Los Angeles mu gihe yasize Lopez i Calabasass aho babanaga.

Kuva aya makuru yatangazwa Jennifer Lopez n’umugabo we bakomeje kugarukwaho cyane mu binyamakuru hibazwa icyaba cyabatandukanyje. Uyu muhanzikazi bwa mbere yabibajijwe yanze kugira icyo abivugaho ahubwo yiyama abari kubimubaza.

Ibi yabikoreye mu kiganiro n’itangazamakuru mu gihugu cya Mexique aho ari kwamamaza filime ye nshya yitwa ‘Atlas’ igiye kunyura kuri Netflix. Lopez arikumwe na Brad Peyton wayoboye iyi filime baganiriye n’itangazamakuru maze uyu muhanzikazi abazwa impamvu yatandukanye n’umugabo we Ben Affleck.

Mu gusubiza Lopez yagize ati: ”Ntabwo ndi hano kugirango mvuge ku mubano wanjye n’umugabo wanjye, ndi hano kuvuga kuri filime yanjye gusa. Ndabasaba ko mwarekera ku mbaza ibibazo by’urugo rwanjye”.

Jennifer Lopez yakomeje ati: ”Ibi birareba n’abandi banyamakuru bose bari kubimbaza kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Murekere aho kunyinjirira mu buzima bwite. Ntabwo iby’urugo rwanjye aribyo muzajya muvuga kuko si ibyanyu. Kuki ntababonye muvuga kuri album yanjye nshya?”.

Ibi uyu muhanzikazi abisubije nyuma y’iminsi ishize yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga avugwaho kuba ariwe nyirabayazana witandukana rye na Ben Affleck bari bamaranye imyaka ibiri n’igice basezeranye kubana akaramata.

 

 

 

You Might Also Like

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Nsanzabera Jean Paul May 23, 2024 May 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyamideli Jackie Rogers yitabye Imana

January 25, 2023
Iyobokamana

Umuramyi Israel Mbonyi wari utegerejwe I Nairobi yahinduye itariki yo kugererayo

August 4, 2024
Imyidagaduro

DJ Crush na Dj Butera binjiye muri 1k Entertainment ya DJ Pius

April 3, 2025
Andi makuru

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

May 13, 2025
Andi makuru

Youtube na Leta y ‘u Rwanda bari mu biganiro ngo rushyirwe ku rutonde rw’ibihugu yamamazamo

April 28, 2025
Kwamamaza

Flavour of 1000 Hills’’ Festival izanye udushya mu myidagaduro yo mu Rwanda

May 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?