SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm
Imyidagaduro

Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: September 9, 2024
Share
SHARE

Andy Bumuntu yasezeye kuri Kiss FM nyuma y’imyaka ibiri yari amaze akorayo ikiganiro Kiss Breakfast yahuriragamo n’abarimo Rusine na Sandrine Isheja uherutse kwerekeza muri RBA nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Uyu muhanzi winjiye muri Kiss FM muri Mata 2022, abinyujije mu itangazo yashyize hanze, yamenyesheje abakunzi be ko yamaze kuva kuri iyi radiyo yari amazeho imyaka ibiri.

Uyu musore yari amaze igihe akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Kiss Breakfast’ yahuriragamo na Sandrine Isheja na Rusine wakinjiyemo asimbuye Gentil Gedeon.

Kayigi Andy Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Izina ‘Bumuntu’ yarihisemo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ukeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.

Uyu musore wize ibijyanye n’amashanyarazi, yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ iri mu zo yahereyeho yanatumye amenyekana. ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zatumye yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.

Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3
Teacher Mpamire na Dr Hilary Okello batumiwe mu gitaramo cya Gen z Comedy i Kigali
Irene Ntale yakoze umuhango witwa Kukyala yerekana umukunzi we mu muryango
Bruce Melodie werekeje muri Nigeria yanyomoje amakuru y’uko yibagishije Inda
Niyo Bosco mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umubyeyi we
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Borgata Casino Online

May 28, 2024

Free Online Lightning Pokies

February 25, 2025

Best Bingo Site

May 28, 2024

Might Of Zeus Slot

May 28, 2024

Top Online Gambling Games

May 28, 2024

Planet 7 Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?