Abakunzi b’umuziki w’u Rwanda bateguye igitaramo cyo gushimira umuhanzikazi Cécile Kayirebwa uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda, aho giteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2024.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Luxury Garden mu gace ko mu murenge wa Kigali kazwi nka Norvege.
Umugwaneza Jean Claude uri mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko giteguye mu buryo bwo gushimira uyu muhanzikazi, mu gihe abazacyitabira bazataramirwa n’abarimo Makanyaga Abdoul, Dauphin n’abandi.
Ati “Kayirebwa azitabira iki gitaramo by’umwihariko akaba azataramira n’abakunzi be. Twe hari ibahasha y’ishimwe twamuteganyirije ariko n’abakunzi be bazaba bitabiriye bazahabwa umwanya buri wese abe yamushimira uko abishoboye.”
Umugwaneza yavuze ko uretse ishimwe bateguye, no ku mafaranga azava ku muryango bazakuramo ayateguye igitaramo asigaye bayongere ku ishimwe yateguriwe.
Ati “Urumva ko ari igitaramo cy’abakunzi ba Kayirebwa, buri wese wakunze umuziki we arasabwa kuzahagera kugira ngo hatazagira ucikanwa n’iyi gahunda.”
Kwinjira bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu batandatu bicaye muri VVIP.
Si ubwa mbere habaye igikorwa nk’iki kuko mu minsi yashize abarimo Makanyaga, Mariya Yohana n’abandi benshi bagiye bashimirwa mu buryo nk’ubu.