Umuherwekazi akaba n’umushabitsi ukomoka mu gihugu cya Uganda Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady yahishuye ko atagishaka kubana n’umugabo we Shakib Rutaaya bya buri munsi nkuko bisanzwe bimenyerewe ku bantu bubatse urugo.
Nubwo benshi mu bakundana bibagora gukundana bari mu bihugu bitandukanye aho kubonana kenshi bigorana ndetse bamwe bikanabatandukanya, Zari na Shakib basanga ari byo bizatuma urugo rwabo rukomera.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, icyo bahurizagaho ni ukuba atari ngombwa ko abakundana bahorana, kuko iyo bigenze uko ari bwo urukundo rwabo rurushaho gukura ndetse bagahora bifuza kubonana.
Nubwo Zari aba muri Afurika y’Epfo Shakib akaba muri Uganda, intera irimo ikaba ari ndende bigaragara, bavuga ko byatumye umubano wabo urushaho kuba mwiza mu myaka ibiri ishize, bitewe n’ingendo bombi bakora kenshi bagamije gusurana no gusangira nkuko Shakib abisobanura.
Ati: “Ntuye muri Uganda, kandi uba muri Afurika y’Epfo, ariko nshobora kukubona igihe cyose nshakiye kandi ushobora no kuza muri Uganda igihe cyose ushakiye kumbona. Ni ikintu cyiza, ntabwo ari bibi ku bantu bakora.”
Akomeza agira ati: “Igihe cyose usubiye muri Afrika y’Epfo ndagukumbura, n’iyo twashwanye ugahita wigendera mpita numva nifuje kuza muri Afurika y’Epfo vuba, urumva ko bituma turushaho kurinda urugo rwacu gusenyuka kuko iyo duhuye nyuma y’uko buri wese amaze kwitekerezaho, duhura tubikemura tukarushaho gukundana.”
Zari na we ntiyigeze anyuranya n’igitekerezo cy’umugabo we kuko yavuze ko kudahorana byongera umunezero mu mibanire yabo.
“Nitubana, nzakurambirwa, Nzarambirwa kukubona buri munsi. Ni byiza iyo ntegereje kuzakubona, ikindi bizamfasha gukora neza akazi na we bibe uko, mbone igihe cyo kwita ku bana, hanyuma nidukumburana nze nkurebe nta bindi ntekereza, na we nta bindi utekereza.”
Bemeza ko byose bizashoboka igihe cyose bazaba bubakiye urugo rwabo ku kwizerana kandi biyemeje ko ibyo bemeranyije bizakomeza gukorwa gutyo muri iyi myaka ya vuba ariko nyuma mu masaziro yabo umugore akazasubira muri Uganda kugira ngo baterane ingabo mu bitugu kuko buri wese azaba akeneye ko mugenzi we amuba hafi bya buri munsi.
Ibi babitangaje nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zivugwa ku ishwana ry’aba bombi, aho akenshi byakunze gutangazwa ko bashobora kuba baratandukanye.