SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyamideli 20 bari mu Irushanwa Supra Model basuye Parike ya Nyungwe (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abanyamideli 20 bari mu Irushanwa Supra Model basuye Parike ya Nyungwe (Amafoto)
Imyidagaduro

Abanyamideli 20 bari mu Irushanwa Supra Model basuye Parike ya Nyungwe (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 17, 2023
Share
SHARE

Abanyamideli 20 baheruka kugera mu cyiciro cya nyuma cya Supra Model basuye pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Barimo Umumararungu Kelly Divine, Uwikunda Cynthia, Kaze Mignone Shalia, Umuhire Leslie, Iradukunda Elinda, Umutesi Brenda, Kamikazi Anitha, Uwiduhaye Nadine, Nshuti Sandra na Marara Munana Kelly.

Hari kandi Ruzindana Jules, Shema Eric, Gihozo Sincere, Uwase Audrey, Usenga Josiane, Manirakiza G Mike, Gacumakase Japhet, Ingabire Joella, Uwase Sonia na Mukankusi Nathalie.

Ubuyobozi bwa Supra family bwafashije aba banyamideli gusura ibyiza Nyaburanga bigaragara muri Nyungwe harimo ikiraro cyo mu kirere [Canop ywalk] ndetse n’isumo rya Ndambarare.

Umuyobozi wa Suprafamily itegura SupraModel, Nsengiyumva Alphonse, yadutangarije  ko bateguye uru rugendo muri gahunda yabo bihaye yo gukundisha urubyiruko ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu binyuze mu marushanwa bategura.

Ati “Ikindi ni ukugira ngo abanyamideli baba bari mu irushanwa bagire ubundi bumenyi bunguka bushobora kuzabafasha igihe bazaba basoje irushanwa aho tubatoza gukoresha imbuga nkoranyambaga no gukora ibikorwa byo kwamamaza.’’

Irushanwa rya SupraModel rizasozwa tariki ya 4 Ugushyingo muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama bitandukanye n’uko ryari gusozwa tariki ya 21 Ukwakira kuko byahuriranye na Trace Awards and Festival kandi hari abanyamideli bazagaragara muri ibyo bikorwa byombi.

SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.

Muri iri rushanwa uzahiga abandi azashakirwa ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli, anegukane 1.000.000 Frw.

Umwaka ushize, Semana Cynthia niwe wegukanye umwanya wa mbere. Yahawe ibihembo birimo 1.000.000Frw, yishyurirwa urugendo rumutembereza i Dubai.

Icyo gihe, Rudasingwa Teddy yabaye uwa kabiri ahembwa no gutemberezwa ibice bitandukanye mu Rwanda na 300.000 Frw

Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa igihembo cyiswe ‘Face Of Africa’ giherekejwe na 300.000 Frw.

Usibye guhemba abamurika imideli kandi hatanzwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda.

 

Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu
Umuhanzi Mc Glizzy arasaba abafite bahuriye n’umuziki kwibuka abahanzi bakiri kuzamuka
Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu
Cyusa Ibrahin n’Iganzo Ngari bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Marina yishimiye umufana we w’I Nyabihu wamubonye agasuka amarira
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ndabihiwe iri kuri EP ye yise New Chapter

March 20, 2024

Mk Casino Online

May 28, 2024

Valladolid Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Which Slot Machines Hit The Most

May 28, 2024

Lucky Slots Machine

May 28, 2024

Napoli Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?