Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana, nk’uko byemejwe n’umuryango we, mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.
Mu itangazo umuryango we washyize hanze uretse kwemeza inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi, ntabwo bigeze bagaruka ku cyamwishe. Icyakora bashimangiye ko yitabye Imana ku wa 25 Gashyantare 2024.
Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na “Peetah” Morgan (nyakwigendera), Una Morgan, Roy “Gramps” Morgan, Nakhamyah “Lukes” Morgan ndetse na Memmalatel “Mr. Mojo” Morgan.
Iri tsinda ryaherukaga i Kigali mu 2017 mu gitaramo cyabereye muri Golden Turip bahuriyemo na Diamond, Vanessa Mdee na Chege, Dj Pius, Charly & Nina na Yvan Buravan.
Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma y’imyaka ibiri Bishop Denroy Morgan ufite abana batanu bagize itsinda rya Morgan Heritage nawe yitabye Imana.