SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana
Imyidagaduro

Dj Ira ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 13, 2023
Share
SHARE

Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we Mbonimpa Juvénal.

Se wa Dj Ira yitabye Imana mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yari afite imyaka 67. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashimiye umubyeyi we kuri buri kimwe cyose yamukoreye akiriho, amusaba guhora amureberera mu nzira zose acamo.

Yanditse agira ati “Warakoze kuri buri kimwe cyose Data, nzi ko uzahora undeberera nk’uko na we uhorana na malayika murinzi. Ndagukunda cyane.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’amashusho ya DJ Ira ari kumwe n’uyu mubyeyi we mu bitaro.

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk’ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda

 

Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA
Abanyuze mu Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi bashimiwe umusaruro bakomeje gutanga .
The Ben yashyize hanze indirimbo Plenty yari itegerejwe na benshi
Rihanna Atwite Inda ya kabiri y’umuraperi A$AP Rocky.
Umunyarwanda Dabijou yatewe indobo n’umuhanzi Harmonize byavugwaga ko bari mu Rukundo .
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ruleta Casino Juego Online

February 25, 2025
Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA

January 18, 2023

Allright Casino App

February 25, 2025

Tangiers Pokies

May 28, 2024

Ireland Electronic Casino $5 Deposit

May 28, 2024

Casino Red Or Black

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?