SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kwibuka 29 : Bwiza yahaye umukoro urubyiruko wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kwibuka 29 : Bwiza yahaye umukoro urubyiruko wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imyidagaduro

Kwibuka 29 : Bwiza yahaye umukoro urubyiruko wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 10, 2023
Share
SHARE

Muri ibi bihe u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzikazi Bwiza yakomoje ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, anarukangurira kwiga amateka yaranze igihugu.

Kuva u Rwanda rwakwinjira mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu batandukanye bafite izina mu myidagaduro by’umwihariko mu muziki bagiye batanga ubutumwa bujyanye n’ibi bihe, abandi bakoresha inganzo yabo bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzikazi Bwiza nawe yagize ubutumwa bwihariye agenera urubyiruko muri ibi bihe ndetse anaruha umukoro ukomeye wo kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda, bagaharanira n’uko atazongera. Ibi yabivugiye mu butumwa bwihariye yahaye InyaRwanda.

Bwiza yagize ati: ‘Rubyiruko, twihatire kwiga no kumenya amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo turusheho guharanira kuvuga ukuri ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu. Ibi twabikora dukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusubiza abazikoresha bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Uyu muhanzikazi uvuga ko urubyiruko ari rwo fatiro ryo kubaka igihugu, yanihanganishije anakomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa bw’ihumure Bwiza yagize ati: ”Mukomere, Twibuke twiyubaka”.

Bwiza wahaye umukoro urubyiruko wo kwihugura ku mateka yaranze u Rwanda, yanibukije abahanzi bagenzi be ko uruhare rwabo ari ugukoresha ibihangano byabo bibutsa abantu ko urukundo rukiriho, bakanabigisha gukunda igihugu no kwamagana amacakubiri.

Skol yateguye igitaramo Nyega Nyega kizahuriramo abaraperi bakanyujijeho mu Rwanda
Burna Boy yatunguye umubyeyi we amuha impano ya Mercedes Benz Maybach SUV y’akayabao ka Miliyoni 200 Frw
The Ben nyuma ya Canada ategerejwe mu bindi bitaramo bikomeye Iburayi
Umuhanzi BNG Zo yazanye injyana itazwi na benshi mu muziki nyarwanda yise Afro Rwandais
Umuriro uri kwaka mu rugo rwa Steve Harvey
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Uptown Pokies No Deposit Bonus Codes 2023New Accounts

September 5, 2023
Imyidagaduro

Ndoli Tresor wo muri Judy Entertainment yashyize hanze indirimbo ye ya Mbere yise “Ndashima”

January 31, 2023

Casinoly Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Real Money Casino Sign Up Bonus

May 28, 2024

What Are The Best Blackjack Tips For Online Gambling In Ireland To Win In 2023

August 22, 2019

Crypto Casino Bonuses

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?