Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), hagamijwe kwiga ku miyoborere, ikoranabuhanga n’ahazaza h’Isi muri rusange.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze i Dubai kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare mu 2024.
Iyi nama izitabirwa n’abayobozi n’inzobere mu nzego zitandukanye baturutse mu bihugu 150. Bazaba barebera hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye Isi barusheho gutahiriza umugozi umwe, hagamijwe gukemura ibibazo biriho n’ibyo mu gihe kizaza.
Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare mu 2024, azagirana Ikiganiro cyihariye n’umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos.
Perezida Kagame ageze i Dubai, avuye i Doha muri Qatar, aho yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga