SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be
Imyidagaduro

Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: July 12, 2024
Share
SHARE

Icyamamare muri Sinema, Brad Pitt, uri mu bihe bitoroshye by’imanza za gatanya na Angelina Jolie, ubu ari mu gahinda bitewe n’uko atakibonana n’abana be imbona nk’ubone.

Abakinnyi ba filime b’ibyamamare Brad Pitt na Angelina Jolie bahoze ari ‘Couple’ ikomeye mu myidagaduro kuva mu 2003 batangira gukundana. Bombi baciye ibintu kugeza ubwo bahawe izina rya ‘Brangelina’, gusa ibi byaje guhinduka mu 2016 ubwo batandukanaga bakinjira mu manza za gatanya kugeza n’ubu bakizirimo dore ko bataranayisinya ahubwo usanga buri umwe ashinja ibintu bishya undi buri kanya.

Itandukana ryabo ryagize ingaruka ku mubano w’abana 6 aba bombi bafitanye dore ko urukiko rwahaye Angelina Jolie uburenganzira bwo kubarera no kubana nabo, gusa Brad Pitt yemerewe kujya abasura mu masaha abaze yemejwe n’urukiko. Icyakora ngo ibi ntibyakunze ari nabyo bihangayikishije uyu mugabo w’umuherwe wakijwijwe na Sinema.

Amakuru yatangajwe na People Magazine avuga ko Brad Pitt ari mu gahinda kuko atakibasha kubonana n’abana be kuva yatandukana na Angelina Jolie dore ko atakimwemerera ko abasura mu rugo. Ngo Angelina kandi yanabujije abana babo kuba bahura na Se mu ibanga cyangwa ngo bajyane mu biruhuko i Burayi.

Andi makuru yatangajwe na Hollywood Reporter avuga ko Brad Pitt avugisha abana be mu buryo bwa ‘Video Call’ kuko Angelina yanze ko abasura. Inshuti za hafi ya Brad Pitt zivuga ko abana be basa nk’abafashe uruhande rwa Nyina bikaba ari nabyo biri kugira ingaruka zo kutabana neza na Se kuko bumva ariwe wahemukiye Angelina Jolie.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize  Brad Pitt yari yatangaje ko yababajwe n’uko Angelina Jolie yamuteranije n’abana babo basigaye bamubona nk’aho ariwe wagize uruhare mu gutandukana kwabo. Ibi yabivuze mu gihe umukobwa wabo Shiloh Jolie-Pitt yaraherutse kwaka urukiko ko rwamukuraho izina rya Se ‘Pitt’ ko atagishaka kwitwa umwana we bitewe n’ibyo yakoreye Nyina.

Brad Pitt aherutse kuvuga ko Angelina Jolie ariwe nyirabayazana w’umubano mubi uri hagati ye n’abana babo

 

 

Tonny Unique yapfushije Umubyeyi
Alliah Cool yasangiye n’abakunzi be mu gikorwa cyo kwerekana Filime yakinnyemo yitwa the Waiter
Umunyarwenya Arthur Rutura yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 muri Kaminuza ya Essex yo mu Bwongereza
Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje itangazamakuru indirimbo ziri kuri Alubumu ye yise “My Dream”
Platini yahishuye ko agiye gutangira gukora umurimo w’Imana
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Dinkum Pokies Casino Login

May 28, 2024

Free Bonus No Deposit Blackjack Ie

May 9, 2017

Loco Joker Casino

February 25, 2025

What Are The Best No Registration Plus Free Card Games Bonus Codes In Ireland

May 28, 2024

Which Crown Hotel Has The Casino

May 28, 2024

Sky City Casino Nz

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?