Eric Mucyo wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda mu myaka yahise, yagarukanye ingamba nshya, yiyemeza gukora umuziki ahozaho cyane ko rimwe na rimwe aza akongera akabura.
Mukiganiro na Ahupa Radio yavuze ko yari amaze igihe kingana n’umwaka wose ari muri studio, akora ibihangano bitandukanye ku buryo abamukunze bagiye kongera kuryoherwa n’ibihangano bye.
Ati “Nari maze iminsi ndi gukora indirimbo nyinshi niyo mpamvu bamwe bambuze. Maze iminsi ndi gukora imishinga ntekereza ko abantu batazongera kumbura na gato kuko ngiye kujya nshyira hanze indirimbo ubutitsa.’’
Eric Mucyo yavuze ko iyo mishinga afite ataratekereza neza niba yayikoramo imbumbe ya album, ariko avuga ko uko azagenda abona abantu bakira ibihangano bye bishya aribyo bizamuha ishusho y’umurongo yaha umuziki we muri iyi minsi.
Mucyo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndi uwo ndiwe’. Ni indirimbo ikozwe mu njyana y’Ikinyemera yamamayemo mu ndirimbo yise ‘I Bwiza Iwacu’ yahuriyemo na Jay Polly.
Eric Mucyo yamenyekanye mu itsinda rya 3Hills yari ahuriyemo na Hope Irakoze na Jackson Kalimba. Yamamaye mu zindi ndirimbo ze bwite zirimo ‘I Bwiza Iwacu’ yahuriyemo na Jay Polly, ‘Tubyine’ n’izindi zirimo n’izo yakoranye na 3Hills zirimo iyitwa ‘Vimba Vimba’ bakoranye na Kidumu