SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Alliah Cool yashwishwiburije abavuze ko igihembo yahawe muri (EAEA)’ atagikwiriye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Alliah Cool yashwishwiburije abavuze ko igihembo yahawe muri (EAEA)’ atagikwiriye
Imyidagaduro

Alliah Cool yashwishwiburije abavuze ko igihembo yahawe muri (EAEA)’ atagikwiriye

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 16, 2024
Share
SHARE

Umukinnyi wa Sinema nyarwanda Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, wanamenyekanye nk’umwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babies  yashwishwiburije  umunyamakuru wari umubajije ikibazo cyari cyateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, ku bibaza impamvu yatwaye ibihembo bya East Africa Arts Entertanment Awards.

Yababwiye ko atabona icyakabaye kibababaza, ahubwo bakwiye guterwa ishema n’uko Abanyarwanda batahanye ibihembo.

Alliah Cool yabigarutseho ku mugoroba wa tariki 15 Mata 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe avuye muri Kenya ahatangiwe ibyo bihembo.

Ubwo yari abajijwe icyo yavuga ku byo abenshi bakomeje kwibaza ku mpamvu abatsindiye ibi bihembo biganjemo Abanyarwanda, yasubije ko atabona impamvu babyibazaho nk’uko abisobanura.

Ati “Mwakabaye mwumva mwishimye, ubu ngubu mwumva twatwitse nk’Abanyarwanda, kuko bino bintu ni bwo bwa mbere bibayeho, ibintu byo kuvuga ngo kuki Abanyarwanda ari benshi mutabyibaza ahubwo bibashimishije, niyo twaba twaziguze mukavuga muti abana bacu babonye amafaranga dutewe ishema nabyo.”

Kuba ari umwe mu bagize ihuriro ry’ab’ ambasaderi ba Loni b’amahoro mu Rwanda, Alliah Cool ngo yabifashe nk’ibanga ryamuhesheje igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kuko kimwe mu byagenderwagaho hatoranywa uhabwa icyo gihembo, wagombaga kuba uri umukinnyi ufite icyo amariye sosiyete.

Ati: “Nshingiye ku kintu bagendeyeho bahitamo umuntu wari gutwara igihembo, nabonye byarashobokaga cyane ko nsinda nk’ambasaderi w’amahoro, kandi bari bavuze ko ari icyamamare muri sinema, ariko ukora ibikorwa bifitiye sosiyeti akamaro, nareba abantu duhanganye nakwireba nanjye nk’ambasaderi nkavuga nti kano kantu kahita kabakubita kakabashyira hasi.”

Avuga ko n’iyo atari kuba umwe mu bahembwa, yari kujyayo kugira ngo yagure imipaka, anagure isoko rya sinema muri rusange, kuko isoko ryo mu Rwanda ari ritoya ugereranyije n’ibindi bihugu.

Alliah avuga ko ibihembo byose acyura aba yabikoreye kuko nta kuboko kwe kurimo bitakunda, cyane ko amaze imyaka irenga 10 ari muri sinema.

Ati: “Ikintu cyose nkora haramutse hatarimo ukuboko kwanjye ntabwo cyacamo, n’undi wese ukora ibintu hatarimo ukuboko kwe ntabwo cyacamo, mba ngomba gukora cyane uko byagenda kose maze igihe kirenze imyaka 10 muri uru ruganda rwa sinema, natangiye gukina nkina filime zirangira, impamvu utarambona nasohoye filime z’amaseri ni uko ntabishobora, muri iyi Afurika yacu nta bushobozi  dufite bwo gusohora seri nziza, ubwo rero nakora akantu gatoya nkamenya ngo ni keza cyane.”

Alliah Cool avuga ko igihembo yatsindiye agituye abantu bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, akagira inama abandi bakinnyi ba sinema nyarwanda ko bagerageza kumenya amakuru ku marushanwa ajyamo filime bagatanga filime zabo cyangwa yaba ari ay’abakinnyi bakabimenya bagashyiramo ibisabwa, icyo cyizere bakakigirira, na bo bakajya bagerageza kubisaba, kuko batashyira umuntu mu marushanwa atabisabye.

Ibyo ngo byanarushaho gufasha abibaza impamvu ari we wenyine witabira amarushanwa .

Uretse kuba Alliah Cool ari ambasaderi w’amahoro  mu Rwanda, ni umwe mu bagize itsinda  ry’abakobwa ryitwa Kigali Boss Baibes, akaba yaramenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Rwasa, Good book bad cover, Alliah the movie n’izindi nyinshi yandika akazimurikira mu nzu yerekanirwamo sinema  izwi nka  muri Canal Olympia iherereye ku irebero

Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, bashimangiye ko Gakondo iri kw’isonga
Bruce Melodie yanyuzwe nibyakozwe na The Ben ku ndirimbo ye Sowe
Ruger utegerejwe na benshi yageze i kigali
Miss Igisabo yashyize hanze impapuro z’ubukwe bwe
Chriss Eazy yashyize hanze indirimbo Edeni ica agahigo ko kurebwa cyane mu masaha make
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Gaming Casino In Dublin

May 28, 2024

What Is The Best No Registration Blackjack Bonus In Ireland

October 11, 2019

Play More Chilli

May 28, 2024

Most Winning Slot Machines In Ireland

July 8, 2020

Wink Crypto Casino

May 28, 2024

Doublestar Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?