Umuraperi Dany Nanone nyuma y’imyaka myinshi atigaragaza mu muziki nyarwanda nyuma yo kujya kuwiga mu ishuri rya muzika rya nyundo imyaka isaga itatu akagarukana ingufu nyinshi agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbete yise “Iminsi Myinshi
Mu kiganiro ni itangazamakuru kuri uyu wa kane ya 7 Ukuboza 2023 muri La Creola Restaurant iherereye ku kimihurura uyu musore yatangaje yishimiye uburyo abakunzi be bakiriye indirimbo ze .
Icyo kiganiro cyari cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi bazafasha Danny Nanone mu gitaramo cye nka Juno Kizigenza,P Fla,Chriss Eazy na Afrique nabo berekanye ko bishimiye gufasha uwo bafata nka Mukuru wabo .
Muri icyo kiganiro Chriss Eazy na Afrique bahishuye ko batewe ishema no kuba bamwe mu bahanzi bazafasha Danny Nanone mu gitaramo cyo kumurika album yise ‘Iminsi Myinshi’, cyane ko bakuze bifuza kumubona amaso ku maso.
Ibi babigarutseho mu kiganiro Dany Nanone yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane kigaruka ku myiteguro y’iki gitaramo cye giteganyijwe ku wa 15 Ukuboza mu 2023, muri Camp Kigali.
,Dany Nanone yavuze ko iyi album ivuze byinshi ku rugendo rwe.
Yagize ati “Album iminsi myinshi ikubiyemo ibihe nanyuzemo mbere yo kujya ku ishuri na nyuma yo gusoza amasomo nkagaruka mu muziki.”
“Nubwo nari ku ishuri ariko nabonaga umwanya uhagije wo gukora indirimbo. Ndasaba abantu kuza kunshyigikira bakanyereka urukundo. Mwese tuzahurire muri Camp Kigali muzareba igitaramo mutigeze mubona mu mateka ya Hip Hop mu Rwanda.”
Abahanzi bazashyigikira Dany Nanone barimo Chriss Eazy wasobanuye ko “Nakuze nifuza guhura na Dany Nanone kuko yari icyamamare. njyewe ni amahirwe kuba nzaba ndi kumwe na Dany Nanone kandi ni iby’agaciro. Nakuze nshaka kuba nka Dany Nanone.”
Afrique uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yavuze ko yakuze yifuza kuba nka Dany Nanone kuko yamubereye urugero rwiza mu muziki.
Abahanzi batandukanye barimo Butera Knowless, Juno Kizigenza, na Pfla bari mu bazaba bari gufasha Danny Nanone ku itariki 15 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.
Mu ijambo ry’umuterankunga w’igitaramo cya Dany Nanone uhagarariye La Creola Tuusime Innocent yavuze ko nubwo La Creola ikir nshya mu ruganda rwa muziki bafite intengo yo gutezaimbere muzika nyarwanda kandi ko nta muntu numwe uhejwe .
Ikindi yavuze muri La Cleola nubwo ari hashya buri wese ahawe ikaze igihe cyose yaba afite ibirori ibyo aribyo byose kuko bazahasanga amafunguro meza ndetse nibyo kunywa bya moko yose
Biteganyijwe igitaramo iminsi myinshi kizaba tariki 15 Ukuboza 2023 kwinjira bikazaba ari 5000Frw ahasanzwe , VIP ni 15000 Frw. Ameza y’abantu umunani ihagaze 240,000 Frw.