SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays
Imyidagaduro

Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 17, 2023
Share
SHARE

Aba-Dj bagezweho muri Afurika y’Epfo Pcee Nxumalo wamamaye nka Pcee na mugenzi we bakorana bya hafi, Justin King uzwi nka Justin99 batumiwe mu Rwanda mu gitaramo cya Intore Sundays.

Aba basore batumiwe na Intore Entertainment, mu bitaramo itegura bihuza aba DJs bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

Aba basore bombi bahuza kuririmba no kuvanga imiziki. Akenshi indirimbo nyinshi bazihuriramo ndetse ntibasigana kuko bakorana nk’itsinda.

Bahuriye mu ndirimbo nka “ZoTata’’ bahuriyemo n’abandi bahanzi nka EeQue na Mr JazziQ, “Yahyuppiyah” bahuriyemo na Uncle Waffles uheruka nawe gutaramira mu Rwanda umwaka ushize, Tony Duardo na Chley, “Phonela” , “ Sizongena” bakoranye na Michael Kush “Johnny ke Johnny” bahuriyemo na Mr JazziQ , Zan’Ten na Papi_SA n’izindi.

Iki gitaramo Pcee na Justin99 batumiwemo kizaba ku wa 28 Gicurasi 2023. Kizabera kuri Mundi Center Rwandex guhera saa munani z’amanywa kugeza saa tanu z’ijoro.

Kizacurangwamo na Dj Toxxyk, Dj Pyfo, Dj Tyga ndetse na Kevin Klein. Kwinjira ni 10.000 Frw ku bazagura amatike mbere naho abazayagurira ku muryango ni 15.000 Frw. hari n’ameza ya 300.000 Frw ku bantu batandatu bazahabwa n’inzoga.

Iki gitaramo nk’ibisanzwe cyatewe inkunga na Skol Rwanda.

Aba basore bagiye gutarama mu Intore Sundays babisikana n’itsinda rya Soul Natives naryo riheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize.

Hari kandi na DJ Uncle Waffles uheruka mu Rwanda muri Gicurasi 2022.

 

Platini yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo bazitabira igitaramo cye
Bwiza na Dj Toxxyk bazafatanya urubyiniro na John Legend mu gitaramo cya Move Afrika
Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023
Kim Kardashian ntiyorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West batari kumwe
The Ben yashyize hanze indirimbo Plenty yari itegerejwe na benshi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Roulette Rules Casino

May 28, 2024

Remote Gambling License Au

September 5, 2023

Slots Safari Review

May 28, 2024

Lara Spencer Pokies

May 28, 2024

Ireland Number One Electronic Casino

May 28, 2024

Cats Hats And Bats Slot Machine

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?