SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: .#Kwibuka31 : Rubyiruko mube ijwi ry’Ukuri ku mateka y’igihugu cyacu mukoresheje Ikoranabuhanga :King James
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > .#Kwibuka31 : Rubyiruko mube ijwi ry’Ukuri ku mateka y’igihugu cyacu mukoresheje Ikoranabuhanga :King James
Imyidagaduro

.#Kwibuka31 : Rubyiruko mube ijwi ry’Ukuri ku mateka y’igihugu cyacu mukoresheje Ikoranabuhanga :King James

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: April 11, 2025
Share
SHARE

Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James, yasabye urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kurushaho kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya abagoreka amateka n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

King James mu  butumwa bwe muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31, yavuze ko  buri wese afite inshingano zo kurengera ukuri kw’amateka.

Yasobanuye ko amahirwe urubyiruko rufite mu gukoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, akwiye kuba ari umuyoboro wo gukomeza gusigasira amateka no guhangana n’abashaka kuyasesereza.

Yagize ati: “Muri iki gihe hari abapfobya ndetse bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndasaba urubyiruko by’umwihariko kudaceceka, twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside.”

King James yavuze ko urubyiruko rukwiye gushishikarira kumenya amateka y’u Rwanda, kugira ngo rubashe gusobanukirwa n’ukuri nyako, bityo n’iyo hari uwashaka kuyayobya, bazabe bafite ubushobozi bwo kumuhagarika.

King James, nk’umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko, avuga ko abahanzi bafite amahirwe adasanzwe yo kugeza ku bafana babo ubutumwa bufite ireme, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo Kwibuka.

Yemeza ko ijwi ry’umuhanzi rishobora kugera kure kandi rigacengera imitima, bigatuma ubutumwa atanga bushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire n’imyitwarire.

Uyu muhanzi ashimangira ko guceceka ari ugufasha abahakana Jenoside, bityo buri wese agomba kugira icyo akora mu kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Mu gihe nk’iki, ijwi ry’umuhanzi rigera kure, kuko afasha abantu guhumurizwa no kubona icyizere cyo gukomeza ubuzima. Mu gihe abantu bibuka ibikomere n’agahinda, ijwi ry’umuhanzi—mu bihangano bye ryifashishwa nk’umuti uvura ibikomere, rikagarura icyizere, rigashimangira ko “ubwo twibuka, tuniyubaka.”

Abahanzi bafite ububasha bwo kugera ku bantu benshi cyane, by’umwihariko urubyiruko, bakarufasha gusobanukirwa amateka y’igihugu.

Iyo umuhanzi akunzwe avuga ku kuri kwa Jenoside, akamagana abayiha isura itari yo, aba atanze umusanzu ukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no gusigasira amateka y’igihugu.

 

 

Umuhanzi Jowest afunzwe azira icyaha cyo gusambanya no gukubita umwana ufite imyaka 18
Producer Niz Beat yashimye uruhare Mico The Best yagize mu ikorwa ry’indirimbo Sana ya Afrique
Menya byinshi kuri Alubumu ya mbere ya Bwiza yise My Dream
Gen-Z Comedy yizihije imyaka 2 mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu (Amafoto)
Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo sowe yakozwe n’abahanga muri Nigeria itwara akayabo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Izzi Casino Promo Code 2023

February 25, 2025

Aussie Crypto Casino

May 28, 2024

The Best Online Casino

February 25, 2025

Au No Deposit Free Spins Casinos

September 5, 2023

No Deposit Bonus Codes For Virtual Casinos Ie

May 28, 2024

New Casino Bonus Codes

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?