SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kivumbi King yateguje alubumu ye yise Ganza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kivumbi King yateguje alubumu ye yise Ganza
Imyidagaduro

Kivumbi King yateguje alubumu ye yise Ganza

Gossip Kigali
Last updated: 2024/11/07 at 8:04 PM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Kivumbi King agiye kumurikira abakunzi be album nshya yise ’Ganza’ yari aherutse gushyira hanze.

Azayimurikira mu gitaramo ateganya gukorera muri Kigali Universe ku wa 28 Ukuboza 2024.

’Ganza’ ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere, nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.

Mu kiganiro aherutse kugirana na kimwe mu binyamakuru  gikomeye hano mu Rwanda , Kivumbi yavuze ko yishimiye bikomeye uko abakunzi be bari kumva album ye.

Ati “Ntabwo ndi kubyiyumvisha njye ubwanjye ukuntu abantu bari kuyumva, murakoze cyane.”

Kivumbi King ateguje abakunzi be igitaramo cyo kumurika album ye ’Ganza’ nyuma y’ibitaramo yari amaze iminsi akorera i Burayi, aho yataramiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, abikomereza mu Budage mu Mujyi wa Hannover ku wa 15 Kamena 2024, mu gihe yabisoreje mu Mujyi wa Warsaw muri Polagne ku wa 29 Kamena 2024.

Yavuze ku mahitamo yo gukorana n’itsinda ry’abanya-Nigeria ’Deealoh Entertainment’ bari kumufasha mu muziki. Kivumbi yemeje ko bari bamaze imyaka ibiri mu biganiro birangira bafashe icyemezo cy’imikoranire.

Ati “Nabahisemo kuko numvaga duhuje intego z’aho dushaka kugera. Muri Afurika y’Iburasirazuba umuntu yagerageza akaba yanamenyekana ariko kugira ngo ufate neza muri Afurika yose birasaba ko twagura umuziki tukajya no muri Afurika y’Iburengerazuba.”

Kimwe mu byo yemeranyije na sosiyete ’Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria bari gukorana, ni amahirwe yo kuba yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu.

Ku rundi ruhande, Kivumbi yavuze ko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria batangiye kuganira uburyo bakorana indirimbo nubwo yirinze kugaruka ku mazina yabo gusa ahamya ko mu gihe kidatinze abakunzi be bazazibona.

You Might Also Like

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

Gossip Kigali November 7, 2024 November 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ikoranabuhanga

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

May 6, 2025
Andi makuru

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje umugambi mubisha wa Tshisekedi wamupfubanye

March 5, 2025
Andi makuru

#Kwibuka29 : Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano mu bihe byo kwibuka

April 7, 2023
Andi makuru

BurikinaFaso yahaye amasaha 24 abadipolomate b’abafaransa yo kuba basohotse mu gihugu

April 18, 2024
Imyidagaduro

Bruce Melodie na Coach Gael biyemeje kugeza ikipe UGB kure muri Shampiyona

January 20, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasezeye kuri Dr Geingob wayoboraga Namibia

February 25, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?