MBB South Africa yatsinze APR BBC amanota 94-88 ibona intsinzi ya kabiri mu mikino ya Nile Conference, wabaye ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025.
Uyu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari muri BK Arena yarimo abafana benshi.
Uyu mukino watangiye ugenda gake n’amanota ararumba kuko agace ka mbere karangiye MBB-South Africa iwuyoboye n’amanota 16 kuri 15 ya APR BBC.
Mu gace ka kabiri, umukino washyushye Jovan Mboring na Youssoupha Ndoye batsindira amakipe yombi amanota menshi ari nako umukino wakomeje kwegerana kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atanu.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yigaranzuye MBB-South Africa iyobora umukino n’amanota 39-38.
Iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yajyanye imbaraga mu gace ka gatatu, izamura ikinyuranyo. Mu minota y’ako ya nyuma, Ikipe y’Ingabo yagerageje kukigabanya ariko ntibyaramba.
Aka gace karangiye, MBB iyoboye umukino n’amanota 67 kuri 58 ya APR BBC.
Mu gace ka nyuma, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, MBB izamura ikinyuranyo kigera mu manota 12 (78-66).
Iminota ibiri ya nyuma yari indya nkurye ariko iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yakomeje gukinana imibare n’ubunararibonye bwinshi.
Umukino warangiye MBB South Africa yatsinze APR BBC amanota 94-88 ibona intsinzi ya kabiri mu mikino ya Nile Conference.
Kugeza ubu, amakipe yombi yanganyije intsinzi ebyiri, gusa APR BBC iri ku mwanya wa kabiri kubera izigamye ibitego byinshi.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Al Ahli Tripoli yatsinze Nairobi City Thunder amanota 104-91 ikatisha itike yo kuzakina Imikino ya Nyuma izabera muri Afurika y’Epfo.
Imikino izakomeza ku wa Gatandatu, aho Nairobi City Thunder izakina na MBB-South Africa, mu gihe APR BBC izakina na Al Ahli Tripoli saa 17:30.