SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza
Imikino

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 15, 2025
Share
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko rutazihanganira amakimbirane ari hagati ya y’abanyamakuru b’imikino, Muramira Régis na Sam Karenzi bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite.

Mu kwezi gushize ni bwo guterana amagambo byongeye gufata intera hagati y’aba banyamakuru b’imikino bahoze bakorana, buri wese akifashisha umuyoboro w’igitangazamakuru akorera asebya mugenzi we.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, Dr. Murangira yagarutse ku makimbirane ya Muramira na Karenzi ari gukomeza gufata indi ntera.

Ati “Iyo dusesenguye imvugo zabo [Muramira na Karenzi] bakoresha basubizanya, tubona zishingiye ku makimbirane baziranyeho byihariye. Ukabona ko bagenda babikwedura. Uko byatangiye mbere si ko tubibona ubu.”

“Ibi bifatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi ibyo birabaganisha mu nzira zo gukora ibyaha. Baragenda basatira ibyaha. Ibintu baziranyeho nibabibike bo ubwabo, bareke kubizana bakoresha itangazamakuru.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko amakosa bakomeza gukora basubizanya bifashishije ibitangazamakuru, ubutabera butazayarebera.

Ati “Kugira ibyo bapfa barakoranye bibaho, ariko ntibivuze ngo umwe asubize undi, undi uteguze igice cya kabiri. Usanga ari ibintu tutagakwiriye kubona mu bantu nka bariya, biragayitse. Bakeka ko ari ukwidagadura ariko na ho ukuboko k’ubutabera kugerayo. Bibihiriza abantu.”

“Ikibabaje ubona ko buri umwe aba afite abamushyigikiye, bikaganisha mu murongo wo gukimbiranya abantu. Abantu bararambiwe kandi bamaze no kubihaga. Gushyamirana nka kuriya iyo bidakumiriwe birangira bibaye ibyaha. Ni ibintu RIB itazihanganira.”

Sam Karenzi na Muramira Régis bakoranye kuri FINE FM mu kiganiro cy’imikino, ariko bombi baza gutandukana Karenzi agiye gushinga iye [SK FM].

 

Basketball: REG WBBC yageze muri ½ cy’Imikino Nyafurika !
Umutoza Seninga Innocent yabazwe Ikirenge nyuma yo kuvunikira mu myitozo
Mr Kagame yateguje alubumu ye ya kabiri yise amakashi
Hakizimana Louis yagizwe Komiseri ushinzwe Imisifurire !
Lions de Fer yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Jade Water
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Uptown Pokies Bonus 2024

May 28, 2024

Australian Online Casino Sites That Accept Neosurf

September 5, 2023

Best Real Money Casino App For Android

May 28, 2024

Wild Io Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Online Real Money Poker Australia

May 28, 2024

Online Gambling Dublin Age

March 10, 2019

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?