Mu myaka yashize hano mu Rwanda cyane cyane kubakoreha imbuga nkoranyambaga muribuka intambara y’amagambo yavugishije benshi mu bakunzinzi filime zizwi nk’Agasobanuye aho bamwe mu bamaze kumenyekana bateranaga amagambo banyuze mu biganiro bakoraga binyuze kuri murandasi cyangwa kuri youtube.
Nyuma y’icyo gihe ibyo bigabanutse kuri ubu ikiri kuvugwa n’intambara y’abakunzi b’Umusobanuzi Iragena Habibu ukunze kwiyita Igihangane na Rocky Kimo nyuma yo gukora imwe muri filime zimeze kimwe umwe akayishyira kuri Televiziyo ya B+ undi akayishyira ku rubuga rwe aguri
shirizaho amafilimi ibintu bitaje gushimisha uwo musore nubwo yemera ko bose bashobora gusobanura Filime imwe ariko nta kindi kintu kihishe inyuma umuntu yitwaje ko yamaze kuba icyamamare .
Mu kiganiro na Ahupa Radio Habibu watangiye akazi ko gusobanura mu mwaka wa 2022 yadutangarije ko yinjiye muri uyu mwuga amaze kubona ko abenshi mubyo bakora akenshi bagiye muri aka kazi ariko ugasanga hari ibyo baha abakiliya bituzuye akaba aje guhindura byinshi muri aka kazi ko gusobanura.
Tumubajije aho ikibazo kiri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga aho kiri guturuka yadusubije ko we yabyumvanye abafana be nyuma yo gusaga we icyo yiyemeje ari ugukora cyane naho ibyo abafana babo bandika ni amahitamo yabo kuko nibo bahitamo uwo bagomba kureba .
Mu gusoza Habibu igihangane yasezeranyije abakunzi be gukomeza gukurikirana filime shya y’uruhererekane DUY Beni inyura kuri B+ Tv arinayo ikomeje kuzamura amagambo hagati y’aba bagabo bombi.