SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)
Imikino

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 21, 2025
Share
SHARE

 Ikipe ya APR Basketball yatsinzwe na Al Ahli Tripoli Basketball Club imbere ya Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame,uba umukino wayo wa mbere itsinzwe mu mikino ya BAL 2025 mu itsinda rya Nile conference.

‎Kuri uyu wa Kabiri muri BK Arena nibwo hakomeje imikino ya BAL 2025 muri Nile conference hakinwa iyo ku munsi wa 3.

‎‎Umukino wabanjirije undi ni uwo Made By Basketball yo muri Afurika y’Epfo yatsinzemo Nairobi City Thunder yo muri Kenya  amanota 75 kuri 74 iba ibonye intsinzi yayo ya mbere muri iyi mikino.

‎Umukino wa kabiri aho ari nawo wari utegerejwe n’abenshi ni uwo APR BBC yakinnyemo na Al Ahli Tripoli BBC yo muri Libya aho wanakurikiwe na Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame.

‎‎Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinana ishaka arinako akubana nta n’imwe ishaka gusigara inyuma.  APR BBC ibifashijwemo na Youssoupha Ndoye na Obadiah Noel bakoraga amanota yagiye imbere ndetse agace ka mbere karangira ariko bikomeza ifite amanota 17 kuri 11.

‎‎Mu gace ka kabiri Al Ahli Tripoli BBC yaje irwana no gukuramo iki kinyuranyo cy’amanota ndetse birangira ibigezeho mu minota ibiri ya mbere ibifashijwemo n’abarimo Caleb Agada.

‎‎Amakipe yombi yakomeje gukora amakosa ya hato n’ahato bigatuma haboneka Lancer Franc nyinshi.  Ku ruhande rwa APR BBC abakorerwagaho amakosa cyane barimo Youssoupha Ndoye ndetse Lancer Franc yahabwaga akazibyaza umusaruro. 

‎‎Jean Jacques Boissy yakomeje kuzonga APR BBC yanyuzemo aho yakoraga amanota yiganjemo 3 bituma bajya kuruhuka Al Ahli Tripoli BBC ariyo iri imbere n’amanota 42 kuri 41 ya APR BBC.

‎‎Mu gace ka gatatu Al Ahli Tripoli BBC yarushije APR BBC cyane ibifashijwemo n’abarimo Naseim Badrush ubundi igasoza iyoboye n’amanota 61 kuri 52.

‎‎Mu gace ka kane Al Ahli Tripoli BBC yakomeje kurusha ikipe y’Ingabo z’igihugu ubundi yegukana umukino ku manota 90 kuri 68. Al Ahli Tripoli BBC yahise ikatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL izakinirwa muri Afurika y’Epfo.

‎‎Imikino ya BAL 2025 izakomeza ku wa Kane aho saa kumi z’umugoroba Al Ahli Tripoli BBC izakina na Nairobi City Thunder naho saa moya APR BBC izakine na Made By Basketball Club.

 

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzasezerera abakinnyi batari munsi ya 5 badatanga umusaruro!
Cricket: Satguru Travel Agency yashimiye ikipe ya Ishimwe kubera kwitwara neza mu gikombe cy’isi cy’abagore batarengeje imyaka 19
Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL
APR BBC yageze muri ½ nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers
Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yitabye Imana amasaha macye mbere yo gukina n’Amavubi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ripple Casino Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Uncharted Seas Slot

May 28, 2024

Free Pokies Games For Mobiles

May 28, 2024

Top Casinos List

February 25, 2025

Pokies Blacktown

May 28, 2024

What Online Real Money Slot Machines Are Available In Ireland

January 10, 2018

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?