Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko tariki ya 30 Gicurasi 2025 hazaba umuhango wo gushyikiriza ibihembo abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.
Ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre, bizatangira saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, ahazahurira abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, abatoza b’indashyikirwa, abafana b’imitima, abayobozi b’amakipe, abafatanyabikorwa ba ruhago nyarwanda n’abandi bashyitsi bakomeye mu mupira w’amaguru.
Nk’uko byemejwe na Rwanda Premier League, ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye birimo Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto Wahize Abandi, Uwatsinze Ibitego Byinshi, Umunyezamu Wigaragaje Kurusha Abandi, Igitego Cy’Umwaka, Ikipe y’Abakinnyi 11 beza b’Umwaka.
Mudaheranwa Yusuf, Umuyobozi wa Rwanda Premier League, yagaragaje ko ibi bihembo bigamije gushimira no guha agaciro abakinnyi n’abatoza bagize uruhare mu gutuma Shampiyona irushaho kuba nziza, iryoheye ijisho kandi irimo guhangana ku rwego rwo hejuru. Ati: “Rwanda Premier League Awards 2025 ni uburyo bwo kugaragaza ko dufite impano nyinshi no gushimira abatanze byinshi kugira ngo ruhago yacu itere imbere.”
Abegukana ibihembo bazatangazwa nyuma y’itorwa rizakorwa mu buryo bwuzuzanya: Akanama k’inzobere 10 barimo abanyamakuru ba siporo n’abahagarariye amahuriro y’abato n’abakiniye Amavubi (FAPA) kazagira 50%. Abafana bazagira uruhare rungana na 20%, binyuze mu matora azakorwa kuri internet naho Abahagarariye amakipe bagire 30%.
Akanama gatoranya abazahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka kazabanza gutangaza abakandida 30 ku wa Gatanu, mbere yo gutangaza abakinnyi 5 ba nyuma bazatoranywamo uwahize abandi, ubwo hazaba hasigaye iminsi ibiri ngo ibihembo bitangwe.
Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024/25 izasozwa ku wa 25 Gicurasi 2025, kuri ubu igeze ku munsi wa 28 uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’uko mu mwaka ushize Muhire Kevin wa Rayon Sports yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, naho Thierry Froger, watozaga APR FC, agahabwa icy’umutoza w’umwaka.