Umuhanzi akaba n’umuhimbyi w’indirimbo nyarwanda Mbarushimana Maurice Jean Paul wamenyekanye nka Maurix Baru cyangwa nka Maurix Music Studio, ari kubarizwa muri Canada aho yatangiye urugendo rushya rw’umuziki rumuhiriye cyane.
Uyu mugabo umaze imyaka myinshi mu ruganda rw’umuziki, by’umwihariko uzwi mu guhimba no gutunganya indirimbo nka “Bayi Bayi Ingona”, “Mama ndakuririmbira”, “Igitenge”, “Ngabira”, ndetse no gukorera abahanzi bakomeye nka Tom Close mu ndirimbo nka ‘Mbwira Yego’, ‘Amahirwe yanyuma’ na Urban Boys mu ndirimbo ‘Sindi indyarya’, yatangaje ko yatunguwe n’uburyo umuziki we wakiriwe neza muri Canada.
Maurix atuye mu Mujyi wa Montreal aho ahuriye na Band Jab Djab, itsinda ry’abanya-Canada bafite ubuhanga n’inshingano mu muziki wa Live. Iri tsinda ryamukunze bidasanzwe ryiyemeza kumushyigikira mu muziki we, binamuha imbaraga zo gutangira gutaramira Abanyarwanda n’inshuti z’umuziki wa Kinyarwanda baba muri Canada.
Igitaramo cye cya mbere cyabaye ku wa 15 Gashyantare 2025, ku munsi w’abakundana, cyatangaje benshi kubera uburyo cyitabiriwe cyane n’Abanyarwanda n’Abarundi bari i Montreal.
Maurix umaze igihe gito yimukiye muri Canada yadutangarije ko akomeje gushimishwa n’ukuntu abantu babyinnye n’umutima wose, ibintu ataherukaga kubona mu bitaramo yari amaze iminsi akora.
Ibyo byatumye atumirwa muri Soirée Nuit d’Afrique, ibirori bikomeye muri Montreal, aho yatumiwe gutaramirayo inshuro ebyiri muri Club Balattou.
Imyitwarire ye n’ubuhanga bwe byatumye kompanyi itegura ibitaramo ya ‘DoReDo’ www.doredo.com imubenguka, imushyiriraho gahunda y’ibitaramo bitatu bikomeye yise “Karahanyuze Summer Tour’
Ibi bitaramo agiye gukora bizaba ku wa 14 Kamena 2025 i Quebec City, aho azafatanya n’Itorero Inkindi ryo muri Canada.
Ku wa 28 Kamena 2025 azataramira muri Ottawa, mu gitaramo gitegerejwe n’abantu benshi batuye muri uwo mujyi nk’uko abivuga.
Uyu muhanzi azasoza ibitaramo bye, ku wa 01 Kanama 2025, ku munsi w’umuganura, ari nabwo azataramira i Montreal mu gitaramo kizasoza uru rugendo rw’ibitaramo.
Yavuze ati “Navuga ko ari ibitaramo bizashyushya impeshyi muri Canada. Kandi niteguye gukora ibishoboka byose kugirango nzatange umusaruro.”
Maurix Baru avuga ko yishimiye cyane uburyo umuziki we uri kwakirwa mu bice bitandukanye bya Canada, kandi ko ari gukomeza guhamagarwa gutaramira mu mijyi itandukanye. Yashimiye by’umwihariko abafana be, ndetse na kompanyi ya ‘DoReDo’ iri kumufasha gutegura ibi bitaramo binini.