SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye
Imyidagaduro

Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: April 1, 2025
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko yanyuzwe na album nshya ya Ariel Wayz ndetse ahita anakomoza ku ndirimbo yayikunzeho kurusha izindi.

Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yagize ati “Numvise album yose. Iyo Ariel Wayz aza kuba umunya-Amerika, ntiyari kuzigera abura kuri US Billboard Hot 100. Ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza mu Mujyi!”

Ni ubutumwa yakurikije urutonde rw’indirimbo eshatu yakunze kurusha izindi kuri album, aha akaba yavuze ko yakunzeho indirimbo nka Made For You, Dee na Ariel & Wayz.

Ariel Wayz akimara kubona ubu butumwa nawe yashimiye Minisitiri Nduhungirehe wari umaze kugaragaza ko yakunze bikomeye album ye ‘Hear to stay’ yasohoye ku wa 8 Werurwe 2025.

Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.

Nyuma yo gusezera mu itsinda rya Symphony Band, Ariel Wayz yahise atangira umuziki ku giti cye.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, You should know, Wowe gusa, Good luck n’izindi nyinshi zirimo na Katira aherutse gukorana na Butera Knowless.

Iyi album niyo ya mbere Ariel Wayz yasohoye kuva yakwinjira mu muziki, ikaba yari ikurikiye EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in me’, ‘Touch the sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.

Riderman yavugishije abatari bake nyuma yo kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuba umudepite
Alliah Cool yahembye bamwe batsindiye ibihembo muri ‘Leadership Excellence  muri Nigeria
Umunyabigwi mu kuvuza Saxophone Water Sax Methuselah agiye kumurika injyana Idasanzwe mu Rwanda
Mucyo Eric yateguje abakunzi be amashusho y’indirimbo nduwo ndiwe aherutse gushyira hanze
Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Zari yasezeranye mw’idini n’umukunzi we Shakib mu ibanga rikomeye

April 17, 2023

Buck Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

What Are The Best High Payout Online Casinos In Ireland

June 26, 2018

Aztec King Slot

February 25, 2025

Cherry Gold Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Popular Pokies With Welcome Bonus Real

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?