SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye
Imyidagaduro

Ariel Wayz yashimiye Minisitiri Nduhungirehe nyuma yo kumwereka ko yakunze album ye

Gossip Kigali
Last updated: 2025/04/01 at 10:20 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yagaragaje ko yanyuzwe na album nshya ya Ariel Wayz ndetse ahita anakomoza ku ndirimbo yayikunzeho kurusha izindi.

Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yagize ati “Numvise album yose. Iyo Ariel Wayz aza kuba umunya-Amerika, ntiyari kuzigera abura kuri US Billboard Hot 100. Ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza mu Mujyi!”

Ni ubutumwa yakurikije urutonde rw’indirimbo eshatu yakunze kurusha izindi kuri album, aha akaba yavuze ko yakunzeho indirimbo nka Made For You, Dee na Ariel & Wayz.

Ariel Wayz akimara kubona ubu butumwa nawe yashimiye Minisitiri Nduhungirehe wari umaze kugaragaza ko yakunze bikomeye album ye ‘Hear to stay’ yasohoye ku wa 8 Werurwe 2025.

Ariel Wayz uri mu bahanzi banyuze mu Ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, yatangiriye urugendo rwe mu itsinda rya Symphony Band mbere y’uko batandukana mu 2020.

Nyuma yo gusezera mu itsinda rya Symphony Band, Ariel Wayz yahise atangira umuziki ku giti cye.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, You should know, Wowe gusa, Good luck n’izindi nyinshi zirimo na Katira aherutse gukorana na Butera Knowless.

Iyi album niyo ya mbere Ariel Wayz yasohoye kuva yakwinjira mu muziki, ikaba yari ikurikiye EP eshatu yagiye asohora mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in me’, ‘Touch the sky’ ndetse n’iyitwa ‘Love & Lust’.

You Might Also Like

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Gossip Kigali April 1, 2025 April 1, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

July 28, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi basaga 4000

June 7, 2023
Imyidagaduro

Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada

November 21, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame na Tshisekedi barahurira mu nama muri Congo Brazzaville

October 28, 2023
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Blackmore yegukanye Agace ka Gatandatu

February 23, 2024
Andi makuru

Intambara y’amagambo hagati ya Gen Muhoozi ikomeje gufata indi ntera na bagenzi 2 bo muri RDC

March 31, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?