Umunyabigwi akaba n’umuririmbyi
Mbonimpa Methuselah uzwi kw’izina rya Water Sax Methuselah uri bahanga biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone, wanize umuziki ku Nyundo, agiye kumurikira abakunzi be injyana ye Idasanzwe mu muziki nyarwanda mu gitaramo yise Nkombo Fusion Launch.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Really Love, Umubavu, Umutesi, Suko ni zindi akunzwe cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga afite bwo gucuranga igikoresho cya Saxophone mu birori bitandukanye agenda yitabira hano muri Kigali.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Ahupa Radio yadutangarije ko nyuma y’imyaka 9 Akora iyo njyana atariyarigeze anshyira hanze igihangano na kimwe yakoze muri iyo njyana ya Nkombo Fusion isanzwe itamenyerewe cyane hano mu ruganda rwa muzika.
Water Sax Methuselah yadutangarije ko igitaramo azamurikiraho iyo njyana ya Nkombo Fusion kizaba tariki ya 16 Kamena 2023 kikaba kizabera mu nzu y’imyidagaduro ya Espace iherereye ku Kacyiru hafi ya Kigali Library aho azafatanya na Band yeyitwa Water Sax Band ndetse n’umuhansi Elisha The Gift na bandi batandukanye. Kwinjira bikazaba ari 10.000 Frw.