SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we
Imyidagaduro

Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/25 at 11:34 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu mpera z’icyumweru  gishize nibwo mu Rwanda Umunyarwenya  Patrick Salvado  yari yitabiriye  igitaramo cya  Gen Z Comedy aho yasusurukije  abanyarwanda  benshi  nubwo mu buryo bw’ibanga  atifuje gutangaza byinshi kuri we harimo uburwayi bw’umubyeyi we  witabye Imana.

Uyu munyarwenya ukunzwe cyane hano  mu karere  ka afurika y’iburasizuba  nyumo yo kuva  mu Rwanda  abinyujije  ku  mbuga ze nkoranyambaga ku mugoroba wo ku  Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ahagana saa  tatu z’ijoro ni bwo Salvado yanditse ubutumwa bw’akababaro agira ati ” Papa wanjye yavuye mu mubiri, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Salvado apfushije se mu gihe nta cyumweru cyari gishize avuye mu Rwanda, ubwo yari aje kwifatanya n’abandi banyarwenya mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri Gen z Comedy imaze ishinzwe, cyari cyateguwe na Ndaruhutse Fally Merci, cyabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Muri icyo gitaramo ari hamwe na mugenzi we wo muri Uganda Okello, bagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza kandi bizi kwakira abantu neza, banagaragaza byinshi banyuzwe nabyo mu Rwanda, ubwo babigereranyaga n’iwabo.

Akimara gushyira ubutumwa bw’akababaro ku rubuga rwe rwa Instagram, yahise yihanganishwa n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse n’iwabo muri Uganda.

Bamwe mu bamwihanganishije barimo Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi wagize ati ” Wihangane ku bwo kubura umubyeyi muvandimwe wanjye.”

Juliana Kanyomozi umenyerewe cyane mu muziki wa Uganda we yagize ati “Oya we ntibishoboka, bimvuye ku mutima ndakwihanganishije muvandimwe.”

Nubwo Salvado yashyize ubutumwa bw’urupfu rwa se ku mbuga ze nkoranya mbaga ntiyigeze atangaza impamvu z’urupfu rw’umubyeyi

Patrick Salvado apfushije se mu gihe yiteguraga kuzataramira Abagande mu gitaramo cya Pasika cyitwa African All Stars Edition, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, cyateguwe na Coorporate World entertainment.

You Might Also Like

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Nsanzabera Jean Paul March 25, 2024 March 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Amatike y’iserukiramuco rya Solfest 2024 yamaze gushira mu gihe Sauti sol ishobora kutaryitabira

February 28, 2024
Kwamamaza

Legend Hotel igisubizo kubifuza kuruhuka no gufata amafunguro meza utuje muri Kigali .

May 14, 2024
Andi makuru

Gen Kazura yahererekanyije ububasha na Lt Gen Mubarakh Muganga

June 6, 2023
Andi makuru

Kampayana Augustin wayoboye akarere ka Nyarugenge n’ibindi bigo yitabye Imana

February 5, 2024
Imyidagaduro

Miss Sonia Rolland yahishuye ko gusura urwibutso rwa Jenoside bimufasha kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda

January 15, 2025
Imikino

Sitball 2023/24: Musanze na Karongi zegukanye Shampiyona

March 3, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?