SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we
Imyidagaduro

Umunyarwenya Patrick Salvado mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi we

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 25, 2024
Share
SHARE

Mu mpera z’icyumweru  gishize nibwo mu Rwanda Umunyarwenya  Patrick Salvado  yari yitabiriye  igitaramo cya  Gen Z Comedy aho yasusurukije  abanyarwanda  benshi  nubwo mu buryo bw’ibanga  atifuje gutangaza byinshi kuri we harimo uburwayi bw’umubyeyi we  witabye Imana.

Uyu munyarwenya ukunzwe cyane hano  mu karere  ka afurika y’iburasizuba  nyumo yo kuva  mu Rwanda  abinyujije  ku  mbuga ze nkoranyambaga ku mugoroba wo ku  Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ahagana saa  tatu z’ijoro ni bwo Salvado yanditse ubutumwa bw’akababaro agira ati ” Papa wanjye yavuye mu mubiri, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Salvado apfushije se mu gihe nta cyumweru cyari gishize avuye mu Rwanda, ubwo yari aje kwifatanya n’abandi banyarwenya mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri Gen z Comedy imaze ishinzwe, cyari cyateguwe na Ndaruhutse Fally Merci, cyabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Muri icyo gitaramo ari hamwe na mugenzi we wo muri Uganda Okello, bagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiza kandi bizi kwakira abantu neza, banagaragaza byinshi banyuzwe nabyo mu Rwanda, ubwo babigereranyaga n’iwabo.

Akimara gushyira ubutumwa bw’akababaro ku rubuga rwe rwa Instagram, yahise yihanganishwa n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda ndetse n’iwabo muri Uganda.

Bamwe mu bamwihanganishije barimo Uncle Austin umunyamakuru akaba n’umuhanzi wagize ati ” Wihangane ku bwo kubura umubyeyi muvandimwe wanjye.”

Juliana Kanyomozi umenyerewe cyane mu muziki wa Uganda we yagize ati “Oya we ntibishoboka, bimvuye ku mutima ndakwihanganishije muvandimwe.”

Nubwo Salvado yashyize ubutumwa bw’urupfu rwa se ku mbuga ze nkoranya mbaga ntiyigeze atangaza impamvu z’urupfu rw’umubyeyi

Patrick Salvado apfushije se mu gihe yiteguraga kuzataramira Abagande mu gitaramo cya Pasika cyitwa African All Stars Edition, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, cyateguwe na Coorporate World entertainment.

Teta Diana na Jules Sentore banyuze imitima yabitabiriye igitaramo bakoreye muri Suede
Umushoramari West ufite akabari ka El Classico yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye (Amafoto)
Kompanyi ya The Promise Grp Ltd igiye gushyira hanze Igice cya Mbere cya Filime Hidden Truth
Prosper Nkomezi yakoreye igitaramo I Huye ahembura imitima ya benshi
Sherrie Silver yahishuye agahinda yatewe na Ethiopian Airlines yataye imizigo ye
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Bled Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Best Online Gambling Sites For Australia

February 25, 2025

Free Download Pokies Slots Machines

May 28, 2024

What Are The Regulations And Requirements For Online Casinos In Ireland

July 11, 2019

Telegram Casino Online

February 25, 2025

Online Casino No Deposit Welcome Bonus

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?