Rwiyemezamirimo w’icyamamare akaba n’umunyamideli ukomoka muri Uganda Zari Hassan yambitswe impeta y’isezerano n’umukunzi we w’igihe kirekire Shakib Cham Lutaaya.
Ibi byabereye mu muhango wo gusezerana mu idini byabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru byitabirwa n’abantu bake bo mu miryango yabo .
Mu mafoto na Amashusho bazangije abantu ku mbuga nkoranyamabaga byari ibirori byabereye mu cyumba gitoya aho Zari na shakib bagaragaye bambaye imyambaro ya Kisilamu bicaye ku matapi hasi .
Shakib muri ayo mashusho agaragara yashyize Ivi hasi ari kwambika Impata y’isezerano Zari nyuma bagasomana abandi babakomera amashyi bishimye cyane .
Amkuru dueksha bimwe mu binyamkauru byo muri Uganda nuko nyuma yo gusezerana mu muhango uzwi nka Nikkah imbere y’ababyeyi ba Zari babihaye umugisha .
Uyu mugore w’imyaka 42 n’abana batanu yakomeneje kunengwa na benshi ko akundana n’umusore arusha imyaka ariko ibyo nta kintu nakimwe byamaze kuko aba bombi berekanye ko urukundo rwabo ntakizaruhagarika .
Zari usanzwe ari umushabitsi mu bikorwa bitandukanye nawe yifatiye ku gahanga abavuga ko akundana na Shakib kandi amurusha imyaka yakomeja agira ati “ Imyaka zi imbogamizi kuko iyo umugabo mukuru aryamanye n’umukobwa muto biba indi nkuru .
Zari, umubyeyi w’abana batanu yakundanye n’abagabo batandukanye kuva umugabo we Ivan Semwanga apfuye.Yakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz mbere yuko batandukana muri 2018 nyuma mu 2022 yakundanye nundi umusore uzwi ku izina rya GK Choppa.
Nyuma yahoo muri uwo mwaka, yatangiye kugaragara hamwe na Shakib Lutaaya bamaranye amezi menshi kugeza igihe bambikaniye impeta y’isezerano.