SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/30 at 10:33 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa, basabwa gukomeza kunga ubumwe no guharanira kwirinda icyahungabanya umutekano w’Igihugu.

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, nibwo Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan, batangiye ku wa 1 Werurwe 2025.

Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.

Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’umuceri.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yifurije Abanyarwanda bose umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ndetse anawifuriza Perezida wa Repubulika n’umuryango we.

Ati “Muri iki gihe dusoza igisibo cya Ramadan, mfashe uyu mwanya ngo nifurize Abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr kandi nanawifuriza Abanyarwanda muri rusange. By’umwihariko nifurije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr Nyakubahwa Perezida Repubulika n’umuryango we. Mwese mwese Imana ikomeze ibarinde kandi dusaba Imana ko yakomeza kurinda igihugu cyacu, yakomeza kugiha ibyiza, ku isonga ingabire y’umutekano ikomeze iyiturindire, iduhe ibyiza byose n’iterambere ry’igihugu cyacu rirambye.”

Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko nyuma yo gusoza igisibo abayisilamu bagomba gukomeza kugendera mu murongo mwiza wo kwegera Imana no gukora ibikorwa byiza.

Ati “Ni ugukomeza gukora ibikorwa byiza ntacyo byaba bimaze kubaha Imana mu kwezi kumwe gusa ariko warangiza ukigomeka ku mategeko yayo mu mezi 11.”

Yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bakwiye guhuza imbaraga no gushyira hamwe mu byo bakora byose nk’abemeramana.

Ati “Iyo abantu batatanye baratsindwa mu migambi yabo ntacyo bageraho. Bigaragara ko dukeneye gushyira hamwe mu mishinga y’iterambere mu muryango mugari wacu. Ubumwe ni byose kandi abashyize hamwe ntakibananira kandi iyo abantu bashyize hamwe n’imigisha y’imana irabasanga.”

Yashimangiye ko Abayisilamu bitabiriye ibikorwa byinshi birimo no gufasha abatishoboye kandi ku rugero rushimishije, bishimangira ya mpano y’urukundo ndetse no gushyira imbaraga hamwe, kwima agaciro ibihuha by’abagamije gusenya no kumenya icyo gukora.

Yashimiye Imana ko Abayisilamu bo mu Rwanda bafite igihugu cyiza aho banakoze igisibo mu mahoro, yemeza ko bakwiye kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bishobora kuba byahungabanya umutekano.

Ati “Kirazira ku mwemeramana kugambanira igihugu cye ndetse no kugira uruhare urwo ari rwo rwose ku migambi mibisha iyo ari yo yose igamije kukigirira nabi. Kuko igihugu cyawe gisobanuye abawe, gisobanuye wowe bityo ni ahantu tugomba guhora twifuriza ibyiza kandi tugaharanira iterambere ry’igihugu cyose.”

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kandi wibukije ko basoje igisibo habura iminsi mike ngo u Rwanda rwinjira mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi kizatangira ku wa 7 Mata 2025.

Sheikh Sindayigaya yasabye Abayisilamu kuzitabira no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye zigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza agaciro bambuwe.

Yasabye kandi kuzarangwa n’umuco wo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakomeza ndetse no kubaba hafi

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul March 30, 2025 March 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Yverry yahishuye uko gukorana indirimbo na Knowless ari ibya agaciro

October 5, 2023
Imikino

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

May 8, 2025
Imyidagaduro

Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest

December 1, 2024
Iyobokamana

Padiri Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

August 12, 2024
Imyidagaduro

Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi

December 13, 2024
Andi makuru

UK : Yafunzwe azira kwinjira mu ndege itariyo

October 7, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?