SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yverry yahishuye uko gukorana indirimbo na Knowless ari ibya agaciro
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Yverry yahishuye uko gukorana indirimbo na Knowless ari ibya agaciro
Imyidagaduro

Yverry yahishuye uko gukorana indirimbo na Knowless ari ibya agaciro

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: October 5, 2023
Share
SHARE

 

Umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya “Njyenyine” yakoranye na Butera Knowless.

Ibaye indirimbo ya mbere aba bombi bakoranye nyuma y’igihe buri umwe ari mu muziki.

Yverry yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ibyisi’ yakoranye na Serugo Jacques, ni mu gihe Butera Knowless yari amaze amezi umunani asohoye indirimbo ‘Mahwi’ yakoranye na Butera Knowless.

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, bayafashe mu gihe cy’umunsi umwe kuri Class Lodge yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ni hamwe mu hantu hagezweho muri kariya karere. Kandi niho Mr Kagame na Theo Bosebabireba bafatiye amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Mukunzi’.

Yverry na Butera Knowless ni bamwe mu bahanzi bazwi cyane baririmba indirimbo zubakiye ku rukundo, imibamire y’abantu n’ubuzima bwa buri munsi.

Uyu muhanzi yadutangarije ko batari kujya kure y’ingingo basanzwe baririmbaho ari nayo mpamvu iyi ndirimbo bayise ‘Njyenyine’ mu kumvikanisha neza urukundo baririmbaga.

Yverry avuga ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo babyumva cyane kurusha abandi, kuko bombi bubatse ingoma zihamye.

Ati “Urukundo ni ibintu byacu, twebwe dukunda, tugakundwa, ni indirimbo y’urukundo urumva twe turi abantu bazi uko gukundwa bimeze, twese turubatse urumva rero ibintu tuvuga turabizi neza, ariko ni indirimbo y’urukundo n’ubwo wumva harimo akantu ko kubyina cyane, muba mugomba kwishima mugatanga ibyishimo no mu rugo.”

Uyu munyamuziki wanyuze ku ishuri rya muzika rya Nyundo, avuga ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari ibintu afata nk’ibikomeye kuri we, kuko azirikana neza ko ari umuhanzikazi wubatse ibigwi mu rugendo rwe rw’umuziki kandi atera intambwe yatinyuye benshi.

Yverry avuga ko kuva cyera yashakaga gukorana indirimbo na Knowless. Ati “Knowless ni umuhanzi nakundaga kuva cyera. Ni umuhanzi wagerageje gukora urugendo ava ku ntera imwe azamuka kuyindi ntera.

Bivuze y’uko mu buryo bwo gukomeza kuzamura ibikorwa byacu n’ubundi ni umuntu uri mu murongo ndimo.”

Yavuze ko Butera Knowless ari ‘umuhanzi mwiza’ kandi ntashidikanya ko akunzwe, yaba afite ibikorwa bye by’umuziki biri hanze cyangwa se ari mu bindi bikorwa by’ubuzima bwe.

Rugamba Yverry anavuga ko buri muhanzi wese aba atewe ishema no gukorana na mugenzi we uri ku rwego rusumbye urwe, kuko biba biteye ishema kandi bikagufasha mu rugendo rwawe rw’umuziki.

Ati “Knowless rero yari amahitamo meza.”Yavuze kandi ko Knowless ari umuririmbyi mwiza bigahuzwa n’uburyo bw’imyandikire byatumye iyi ndirimbo ibasha gusohoka nk’uko babifashaga. Yakomeje ati “Yoroshya ibintu.

Mugira aho mpuhuriza bigatanga igikorwa cyiza. Guca bugufi ni kimwe mu bintu bituma mukorana neza.”

Yverry yavuze ko kuba Knowless abarizwa muri Kina Music byatumye yumva ko indirimbo bagiye gukorana ishingiye ku gufasha abantu ariko igahuzwa n’ubucuruzi kandi igakundwa na benshi.

Element EléeeH yahembuye imitima y’inkumi z’I Kampala zimurundaho amashilingi
Kimenyi Yves na Muyango bateguje ubukwe Bwabo
Umuhanzi Karabokimana yabonye inzu imufasha mu bikorwa bye yitwa King Studio
Kigali Protocol igiye kwizihiza imyaka 5 yishimiye inkunga yatewe na The Ben
Rg Consult yateguye amarushanwa yo kubyina yise Byina Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abaturage bagiye gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpazi bishimiye amazu bagiye gutuzwamo

November 28, 2024

Paradise Island Casino

February 25, 2025

Big Daddy Offers

February 25, 2025

Christies Beach Hotel Pokies

May 28, 2024

Trueflip Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Pokies App Real Money Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?