SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi
Imyidagaduro

Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 13, 2024
Share
SHARE

Selena Gomez yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Benny Blanco wamusabye ko bazarushinga, nyuma y’umwaka umwe n’igice bashyize ku mugaragaro iby’umubano wabo.

Ni amakuru Gomez yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2024, abinyujije kuri Instagram ye, ari na ko asangiza abamukurikira kuri urwo rubuga, amafoto yambitswe impeta.

Mu buryo bugaragaza ko yanyuzwe Gomez yanditse ati “Ubu urugendo rwo kubana akaramata ni bwo rutangiye.”

Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yari yaravuzweho kuba ari mu mushinga w’ubukwe n’uyu musore, icyakora ntiyagira icyo abivugaho.

Byari biturutse ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ari imbere y’indorerwamo nyuma ashyiraho udutima tw’urukundo. Iyo foto ye na Blanco w’imyaka 36 yayigaragaragamo ariko ubona atareba muri camera.

Ibi byamamare byombi byatangiye gukundana muri Kanama 2023, gusa baza kwemeza umubano wabo mu itangazamakuru mu Ukuboza k’uwo mwaka.

Selena Gomez wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye no muri filime yagiye akina, yabanje gukundana na Justin Bieber igihe cy’imyaka 10 nyamara urukundo rwabo ruza gukendera batarushinze.

Ubwo iby’urukundo rwe rushya byashyirwaga hanze, abafana banagaruye iyo ngingo banagaragazaga ko uyu musore wegukanye Gomez yari n’inshuti ya Bieber.

Icyakora Gomez na Blanco na bo bari inshuti ndetse bafatanya mu mishinga itandukanye na mbere y’uko bemeranya kubana, kuko uyu musore yigeze kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Selena Gomez izwi nka ‘I Can’t Get Enough’ mu 2019.

 

 

Umunyarwanda Dabijou yatewe indobo n’umuhanzi Harmonize byavugwaga ko bari mu Rukundo .
Kikac Music na Ferwacy bateguriye ibitaramo abazitabira Tour du Rwanda 2023
Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo
Ni ibyishimo kwa Safi Madiba wabonye ubwenegihugu bwa Canada
Mani Martin yatumiwe mu gitaramo na Ramjaane Joshua Foundation Muri Amerika
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Flying Ace Pokies Play Online

September 5, 2023

Casino Online Ie Sites

December 13, 2018

Are Pokies Open Melbourne

February 25, 2025

Fruity Boobs Slot

February 25, 2025

10 Dollar Deposit Free Spins

February 25, 2025

What Are The Reviews Of The Latest Virtual Casinos In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?