Ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 bwakiriye Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis.
Lemarquis unasanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri RDC, yakiriwe n’umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, i Goma kuri uyu wa 18 Werurwe 2025.
Ntabwo ingingo zikubiye mu biganiro bya Lemarquis n’abayobozi ba AFC/M23 zamenyekanye, gusa igishoboka ni uburyo ibikorwa by’ubutabazi byakomeza mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba M23, cyane cyane mu mujyi wa Goma na Bukavu.
M23 ihanganye n’ihuriro ry’ingabo za RDC kuva mu Ugushyingo 2021, igenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma y’aho ifashe Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu ku ya 16 Gashyantare, amahanga yarayamaganye, iyisaba guhagarika kwagura ibirindiro no kuva mu bice yafashe.
Uyu mutwe witwaje intwaro kandi wanasabwe gufungura ibikorwaremezo by’ingenzi birimo imihanda, ikibuga cy’indege cya Goma na Kavumu n’inzira yo mu mazi kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigende neza.
M23 yemeye gufungura imihanda n’inzira yo mu mazi, igaragaza ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma byo bitashoboka, bitewe n’uko umunara uyoborerwamo indege ndetse n’inzira y’indege byangijwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Ku kibuga cy’indege cya Kavumu, M23 yaragagaje ko yagifashe bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo za RDC ryari risanzwe ricyifashisha mu kugaba ibitero ku bice bituwe cyane no ku birindiro byayo.