SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23
Andi makuru

Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: March 18, 2025
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 bwakiriye Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis.

Lemarquis unasanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri RDC, yakiriwe n’umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, i Goma kuri uyu wa 18 Werurwe 2025.

Ntabwo ingingo zikubiye mu biganiro bya Lemarquis n’abayobozi ba AFC/M23 zamenyekanye, gusa igishoboka ni uburyo ibikorwa by’ubutabazi byakomeza mu bice bigenzurwa n’abarwanyi ba M23, cyane cyane mu mujyi wa Goma na Bukavu.

M23 ihanganye n’ihuriro ry’ingabo za RDC kuva mu Ugushyingo 2021, igenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’aho ifashe Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu ku ya 16 Gashyantare, amahanga yarayamaganye, iyisaba guhagarika kwagura ibirindiro no kuva mu bice yafashe.

Uyu mutwe witwaje intwaro kandi wanasabwe gufungura ibikorwaremezo by’ingenzi birimo imihanda, ikibuga cy’indege cya Goma na Kavumu n’inzira yo mu mazi kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigende neza.

M23 yemeye gufungura imihanda n’inzira yo mu mazi, igaragaza ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma byo bitashoboka, bitewe n’uko umunara uyoborerwamo indege ndetse n’inzira y’indege byangijwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Ku kibuga cy’indege cya Kavumu, M23 yaragagaje ko yagifashe bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo za RDC ryari risanzwe ricyifashisha mu kugaba ibitero ku bice bituwe cyane no ku birindiro byayo.

Eric Senderi yataramiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu murenge wa Karangazi (Amafoto)
Umusizi Rumaga agiye gushyira hanze umuzingo we wa mbere yise Mawe
Abakandida 8 nibo bamaze gusaba kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika
Human Rights Watch yasabye DRC gukora iperereza ku mpfu zabashatse gukora Coup d’Etat
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi basaga 4000
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kingbilly Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Can You Really Win Money On Online Casinos

May 28, 2024

Online Gambling Limits Australia

February 25, 2025

Mr Handpay Slots

May 28, 2024

Vip Casino Royal Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Lucky Buddha Casino Game

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?