Mu gihe gihe sinema nyarwanda ikomeje kugenda itera imbere ni nako ibigo bikora filime bigenda byiyongera nyuma y ‘igihe kinini kompanyi ya The Promise Group Ltd imaze muri Filimi yijeje abakunzi ba sinema ko kuri iyi nshuro babazaniye igice cya mbere cya Filime yabo Nshya bise Hidden Truth
Iyi Kompanyi y’abagabo babiri bamaze kumenyekana mu gushora agatubutse muri Sinema nyarwanda aribo Mugwaneza Abdul Karim na Nkuramuruge Arafat bamenyekanye cyane mu bijyanye no kwandika Filime ndetse no kuzikora nyuma yo gukora ku mishinga ya filime zakunzwe nk’igikomere Igice cya 1 kugera ku cya 3 yagaragayemo abakinnyi bazwi hano mu Rwanda nka Nick Dimpoz,Assia,D’Amour Seleman ndetse na bandi bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda batuzaniyo iyo bise Hidden Truth
Mu kiganiro na AHUPA RADIO bwana Arafat wanditse akanayobora iyo filime yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini bategura iyi Filime Hidden Truth kuri ubu bamaze kugera ku musozo wayo aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025 aribwo agace kayo ka mbere kari bujye hanze ariko bizeza abakunzi babo ko izajya isohoka kabiri mu cyumweru mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo .
Yatubwiye kandi ko iyi filime ifite inkuru nziza igaragaza bimwe mu bintu abantu tubamo mu buzima bwa buri munsi aho usanga bamwe mu bakundana hari ibintu byinshi bagenda bahishanya mu rukundo rwabo cyangwa mu mibanire yabo ya buri munsi .
Ku ruhande rwa Producer Mugwaneza Abdul yadutangarije ko nyuma yo gukora Hidden Truth atariyo filime yonyine bagiye gukora muri uyu mwaka ahubwo bafite gahunda yo gukora filime nyinshi zitandukanye mu rwego rwo kuzamura impano nyinshi muri sinema nyarwanda .
Abdul yakomeje avuga banafite gahunda yo kubaka inzu yabo itunganya filime yabo ndetse bakaba banateganya gutangiza ishuri ryigisha gukora amashusho ndetse no gukina Sinema