Itorero Intayoberana ryatumiwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Kenya mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi mukuru wahariwe Abagore, ibirori biteganyijwe ku wa 8 Werurwe 2024.
Byitezwe ko ku wa 7 Werurwe 2024 aribwo Itorero Intayoberana rizahaguruka i Kigali ryerekeza i Nairobi, ahateganyijwe kubera igitaramo kizahuza Abanyarwanda batuye muri Kenya.
Iki gitaramo cyiswe ‘Rwandaful Cultural Night’ kigamije kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abagore, Abanyarwanda batuye muri Kenya biyibutsa umuco gakondo binyuze mu mbyino bazasusurutswamo n’Itorero Intayoberana.
Kwinjra muri iki gitaramo kizabera ahitwa Ngong Racecourse itike y’umuntu umwe izaba ari 5000 KSH (ibihumbi 40Frw), mu gihe ameza y’abantu umunani azaba agura ibihumbi 35KSH (ibihumbi 280Frw).
Kayigemera Aline Sangwa washinze iri torero mu 2014, yadutangarije ko bishimiye kuba batumiwe muri Kenya, ahamya ko ari iby’agaciro kuba hari abantu bataba mu Rwanda bakurikira bakanakunda ibikorwa byabo.
Ati “Kuba turi gutumirwa mu bitaramo hanze y’u Rwanda ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa byacu bigerayo. Ni ibyo kwishimira ariko ntabwo bituma twirara.”
Intayoberana ni itorero rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b’itorero), Amasonga (Abasore b’itorero) n’Uruyange (Abana b’Intayoberana).