Bruce Melodie yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Sowe’ yakozweho mu buryo bw’amashusho na Perliks, umwe mu bagezweho muri Nigeria mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo.
Perliks ni umwe mu basore bakorana na sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ isanzwe ikorana n’ibindi bigo bikomeye mu gufasha abahanzi muri Afurika nka Empire, Mavin Records, EmPower, Marlian Music n’ibindi.
Perliks usanzwe ukorana n’iyi sosiyete ari nayo yari ifite isoko ryo gutunganya indirimbo ya Bruce, ni umwe mu bakoze ku ndirimbo nka Charm ya Rema, City boys ya Burna Boy n’izindi zitandukanye.
Sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’ yari ifite isoko ryo gutunganya amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie, yashinzwe n’abarimo Femi Dapson wanagize uruhare mu ikorwa ryayo.
Uretse aba bakoze ku ndirimbo nshya ya Bruce Melodie bafite amazina akomeye, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Saxbarrister umunya-Nigeria ukunze no kwiyita Mighty Man akaba umuhanga mu gucuranga Saxophone .
Uretse kuba iyi ndirimbo kandi yaratunganyijwe n’abahanga muri Nigeria amakuru dukesha umwe mu bayobozi ba 1:55 Am Kenny Mugarura nuko iyi ndirimbo Sowe iri mu ndirimbo zabavunnye cyane kuko yasabye ingufu nyinshi yaba iz’umubiri ndetse n’amafaranga kuko hari iintu byinshi bakoresheje mu mashusho yayo byabahenze cyane .
Yagize ati ” Iyi ndirimbo yakozwe mbere y’amatora, twafashe igihe cyo kwitegura no gushyira buri kimwe ku murongo, kugirango izasohoke inogeye abantu. Iyo dukoze imibare tubona ko yadutwaye arenga Miliyoni 50 Frw, aya mafaranga yagezeho bitewe n’ibikubiyemo.”
Kenny Mugarura yavuze ko gukora iyi ndirimbo ihagaze aya mafaranga, biri mu murongo wo gufasha Bruce Melodie gukomeza kujya ku rwego mpuzamahanga, no guha abakunzi ibibanogeye.
Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo ‘Sowe’ yatanzweho byinshi, kuva mu ikorwa ry’ayo mu majwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).
Iyi ndirimbo ibaye iya Kabiri kuri Album nyuma ya ‘When she’s around’ yakoranye na Shaggy. Yatumye, Bruce Melodie abasha gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere.